00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sergio Ramos mu muryango winjira mu ikipe yo mu Bufaransa

Yanditswe na Habimana Sadi
Kuya 2 July 2021 saa 07:10
Yasuwe :

Myugariro w’umunya-Espagne, Sergio Ramos ibiganiro bye n’ubuyobozi bwa Paris Saint Germain bigeze kure ndetse uyu mugabo ashobora kuzakinira iyi kipe guhera mu mwaka utaha.

Nyuma yo gusoza amasezerano ye muri Real Madrid akabwirwa ko atazongererwa ay’imyaka ibiri yifuzaga, Sergio Ramos w’imyaka 35 y’amavuko akomeje kuganira n’andi makipe akomeye i Burayi.

Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru RMC Sport cyo mu Bufaransa, uyu myugariro amahirwe menshi aramwerekeza muri PSG yo mu Bufaransa. Gusa mu minsi ishize Ramos yavuzwe mu makipe arimo Chelsea, Manchester United n’izindi.

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko uyu myugariro yanze ubusabe bw’amakipe abiri yo mu Bwongereza. Kuri uyu wa Kane nibwo umuvandimwe we yageze mu Bufaransa agiye gusoza ibiganiro n’ubuyobozi bwa PSG byitezwe ko Ramos azasinyira amasezerano y’imyaka ibiri.

Ramos yegukanye bimwe mu bikombe bine bya Uefa Champions League, bine bya shampiyona, bitatu bya Super Coupe ya Espagne, bibiri bya Super Coupe y’i Burayi, kimwe cy’Igikombe cy’i Burayi, kimwe cy’Isi cy‘Ibihugu na bine by’Isi by’ama clubs.

Ramos yakiniye Real Madrid imikino 469 ayitsindira ibitego 72 mu myaka 16 yayimazemo
Ramos ntabwo yahamagawe mu kipe y'Igihugu ya Espagne iri gukina irushanwa ry'Igikombe cy'i Burayi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages