Nyuma yo gusoza amasezerano ye muri Real Madrid akabwirwa ko atazongererwa ay’imyaka ibiri yifuzaga, Sergio Ramos w’imyaka 35 y’amavuko akomeje kuganira n’andi makipe akomeye i Burayi.
Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru RMC Sport cyo mu Bufaransa, uyu myugariro amahirwe menshi aramwerekeza muri PSG yo mu Bufaransa. Gusa mu minsi ishize Ramos yavuzwe mu makipe arimo Chelsea, Manchester United n’izindi.
Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko uyu myugariro yanze ubusabe bw’amakipe abiri yo mu Bwongereza. Kuri uyu wa Kane nibwo umuvandimwe we yageze mu Bufaransa agiye gusoza ibiganiro n’ubuyobozi bwa PSG byitezwe ko Ramos azasinyira amasezerano y’imyaka ibiri.
Ramos yegukanye bimwe mu bikombe bine bya Uefa Champions League, bine bya shampiyona, bitatu bya Super Coupe ya Espagne, bibiri bya Super Coupe y’i Burayi, kimwe cy’Igikombe cy’i Burayi, kimwe cy’Isi cy‘Ibihugu na bine by’Isi by’ama clubs.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!