Iyi kipe yegukanye igikombe cy’igihugu muri Seychelles, yari gutangira urugendo rwayo ku wa 6 Nzeri 2026, ihura na DC Virunga y’i Goma mu mukino ubanza wa CAF Confederation Cup wari kubera i Lubumbashi.
Gusa inzego zishinzwe ubuzima muri Seychelles zafashe umwanzuro wo kutemerera abakinnyi n’abakozi ba Pointe Larue Bazar Brothers kuva mu gihugu, bitewe n’icyorezo cya Ebola kimaze iminsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ni icyemezo cyafashwe ku wa 2 Nzeri 2026 na Komiseri Mukuru ushinzwe Ubuzima muri Seychelles, Dr. Jude Gedeon, nyuma y’uko RDC ikomeje guhangana n’icyorezo cya Ebola cyo mu bwoko bwa Bundibugyo kuva muri Gicurasi uyu mwaka.
Kugeza ubu ntiharamenyekana umwanzuro w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) ku bijyanye n’uko uyu mukino uzagenda, niba uzimurirwa ku wundi munsi cyangwa niba hari ikindi cyemezo kizafatwa.
Ku rundi ruhande, itangazamakuru ryo muri Seychelles ryatangaje ko guverinoma y’iki gihugu yiteguye gusaba CAF ibisobanuro mu gihe hafatwa umwanzuro ubangamiye Ikipe ya Pointe Larue Bazar Brothers.
Mu byumweru bibiri bishize, iyi kipe yo muri Seychelles yamenyesheje CAF ko itazashobora kujya muri RDC, ndetse inasaba ko umukino wakwimurirwa muri Tanzania, ariko iterwa utwatsi.
Amategeko y’amarushanwa ya CAF ateganya ko mu gihe ikipe ititabiriye umukino ihabwa ibihano birimo guterwa mpaga y’ibitego 3-0, guhagarikwa kwitabira amarushanwa Nyafurika mu gihe cy’imyaka ibiri no gucibwa amande angana na 5000$ (7.351.535 Frw).



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!