Kuri gahunda ya shampiyona ni uko mu mpera z’iki cyumweru guhera ku wa Gatanu tariki ya 11 Ukuboza, hagombaga gukomeza shampiyona y’icyiciro cya mbere hakinwa umunsi wayo wa 10 ariko yamaze guhagarikwa.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’umunyamabanga w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (Ferwafa), Jean Olivier Mulindahabi, yatangaje ko shampiyona itazakinwa kugira ngo hategurwe ikipe y’igihugu izahagararira u Rwanda mu mikino y’igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu gihugu (CHAN).
Mulindahabi yagize ati”Abatoza b’ikipe y’igihugu badusabye ko bagumana abakinnyi bitegura CHAN. Umutoza yavuze ko abaganga bagiye gukurikirana abakinnyi bafite ibibazo muri iki cyumweru noneho bagasubira mu mwiherero mu cyumweru gitaha.“
Yakomeje agira ati”Kubera gahunda y’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ifite mu rwego rwo kwitegura CHAN mu kwezi kwa Mutarama umwaka wa 2016, turabamenyesha ko shampiyona ibaye isubitswe, igihe izasubukurwa mukazabimenyeshwa mu gihe kiri imbere.”
Amavubi yegukanye umwanya wa kabiri muri Cecafa nyuma yo gutsindwa na Uganda Cranes igitego 1-0 ku mukino wa nyuma.
Irushanwa rya CHAN rizatangira tariki ya 16 Mutarama 2016 kugeza kuya 7 Gashyantare 2016 mu mujyi wa Kigali, Huye na Rubavu, aho amakipe 16 azaryitabira azaba agabanyije mu matsinda 4, aho u Rwanda ruri kumwe na Cote d’Ivoire, Gabon na Maroc mu itsinda rya mbere.



















TANGA IGITEKEREZO