Shampiyona ya Tanzania ni imwe mu zikomeye muri Afurika. Mu rwego rwo kurushaho kuyikomeza, ubuyobozi bwayo bukaba bwifuza kunoza n’urwego rwayo rw’imisifurire.
Ni muri urwo rwego kuva mu mwaka w’imikino wa 2026/27, imikino yose igiye kujya iba iriho uburyo bufasha abasifuzi gufata ibyemezo bitabogamye, binyuze mu ikoranabuhanga rya FVS.
Uburyo bw’imikorere ya FVS bushoboka iyo ku kibuga hari camera zitandukanye, zihujwe n’insakazamashusho iri ku kibuga ku buryo umusifuzi areberamo ibikorwa byatambutse mu kibuga mbere yo gufata umwanzuro.
Ibi bitandukanye na VAR (Video Assistant Referee), aho haba hari ikipe y’abandi basifuzi bibutsa umusifuzi wo mu kibuga hagati kureba ku mashusho, kuko ho umusifuzi ni we wibwiriza akajyayo.
FVS ntabwo ikenera ibikoresho byinshi nka VAR, ndetse igihe abatoza b’amakipe yombi bemerewe gusaba umusifuzi kujya kurebaho inshuro ebyiri gusa mu mukino.
Tanzania ni cyo gihugu cya mbere kigiye gukoresha iri koranabuhanga muri Afurika, gusa ibihugu bitanu ari byo Tanzania, Afurika y’Epfo, Maroc, Misiri na Mauritania byo bikaba byifashisha VAR.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!