00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Shema Fabrice yifurije Amavubi intsinzi

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 24 September 2026 saa 02:37
Yasuwe :

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Fabrice, yifurije Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ intsinzi mbere y’umukino izahuramo na Liberia mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027.

U Rwanda ruzakira Liberia ku wa Gatanu, tariki ya 25 Nzeri 2026, mu mukino w’Umunsi wa Mbere wo mu Itsinda K ryo gushaka itike ya CAN 2027.

Umunsi umwe mbere y’uyu mukino, Shema Fabrice yifashishije urubuga rwa X agaragaza ko ashyigikiye Amavubi, asaba Abanyarwanda gukomeza kuyashyigikira mu rugendo rwo gushaka itike y’iri rushanwa rizabera muri Afurika y’Iburasirazuba.

Ni ubutumwa yanditse ahatangirwa ibitekerezo nyuma y’ubwo FERWAFA yari yashyize kuri uru rubuga rwa X [yahoze ari Twitter] buvuga ko abagize Komite Nyobozi yayo basuye Ikipe y’Igihugu mu mwiherero ku wa Gatatu.

Shema yagize ati “Turabifuriza ibyiza byose ‘Amavubi’. Twese turi inyuma yanyu kandi Imana iduhe intsinzi, iryo ni ryo sengesho ryanjye. Igikombe cya Afurika 2027, mutwitegure.”

Gusa ubu butumwa bwaje mu gihe hibazwa niba azakomeza kuyobora FERWAFA nyuma y’uko akatiwe igihano cy’amezi atandatu asubitse kubera ibyaha yari akurikiranyweho byo gutanga sheki zitazigamiye no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Ni bwo bwa mbere uyu muyobozi wa FERWAFA agize icyo atangaza kuva atawe muri yombi ku wa 11 Kanama mu gihe Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko afungurwa ku wa 22 Nzeri 2026 nyuma yo kwemera amasezerano y’ubwumvikane yagiranye n’Ubushinjacyaha.

Mu mategeko ngengamikorere ya FERWAFA ndetse no mu bisabwa abiyamamariza kuyobora uru rwego rushinzwe umupira w’amaguru mu Rwanda, hagaragazwa ko uri mu mwanya wo kuyobora iri Shyirahamwe agomba "kuba atarigeze ahamwa n’icyaha agafungwa birenze amezi atandatu.”

Hari abagaragaza ko igihano yakatiwe gituma atakaza ubunyangamugayo mu gihe hari n’abagaragaza ko kuba atarafunzwe ndetse ibyo yari akurikiranyweho bikaba bidafite aho bihuriye n’umupira w’amaguru nta cyamubuza gukomeza kuyobora FERWAFA.

Inkuru bifitanye isano: Urukiko rwategetse ko Shema Fabrice afungurwa

Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice, yifurije Amavubi intsinzi ku mukino wa Liberia
Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice, ari kumwe na Samuel Gueulette ubwo Amavubi yari amaze kwegukana igikombe cya FIFA Series 2026 muri Werurwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages