00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Shema yemeye kwishyura arenga Miliyoni 70Frw abakinnyi ba AS Kigali baberewemo nk’umwenda

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 9 May 2024 saa 03:15
Yasuwe :

Uwahoze ari Perezida w’ikipe ya As Kigali, Shema Fabrice yemeye kwishyura ibirarane by’imishahara abakinnyi b’iyi kipe bari bafitiwe bityo ngo babe bakina umukino wa nyuma wa shampiyona bafitanye na Muhazi kuri uyu wa Kane.

Abakinnyi b’Ikipe ya AS Kigali bakunze kenshi gutangaza ko badakina imikino ya shampiyona niba batishyuwe ibirarane by’imishahara y’amezi atatu baberewemo, gusa bikarangira baganiriye n’ubuyobozi bukabaha agahimbazamusyi na bo bakajya mu kibuga bijejwe ko mu minsi mike bazahembwa.

Nyuma yo gukina umukino wo kwihishana mu mwaka wa shampiyona wose, abakinnyi b’ikipe ya As Kigali mu ntangiriro z’icyumweru gishize baje kubwira ubuyobozi ko noneho batazakina umukino w’umunsi wa 30 wa shampiyona bafitanye na Muhazi FC, kuko batizeye ko bawukinnye baba bagihawe amafaranga yabo.

Aba bakinnyi bari bamaze igihe badakora imyitozo kugera kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Gicurasi 2024, ubwo basurwaga n’uwahoze ari Perezida w’ikipe, Shema Fabrice.

Amakuru IGIHE ifite ni uko uyu muyobozi kuri ubu wagizwe Perezida w’icyubahiro w’abanyamujyi, yaje gusaba ko bamubarira ibirarane abakinnyi bishyuza asanga bisaga miliyoni 75 z’Amafaranga y’u Rwanda (74 560 000Frw) abemerera ko azayabishyurira rimwe yose mu cyumweru gitaha, maze na bo bemera kujya mu kibuga.

As Kigali iri gukina umunsi wa 30 wa shampiyona, iramutse itsinze yasoreza ku mwanya wa gatanu n’amanota 45 mu gihe ishobora kwisanga no ku mwanya wa karindwi mu gihe yatakaza maze Police na Kiyovu Sports ziyiri inyuma zigatsinda.

Abakinnyi ba As Kigali ubwo bageraga kuri Kigali Pele Stadium uyu munsi
Ni kenshi abakinnyi ba As Kigali bakunze kubura ku kibuga cy'imyitozo kubera kutishyurwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages