Onana witwaye neza mu mukino wo kuwa Gatatu tariki 3 Gicurasi 2023, Rayon Sports yatsinzemo Police FC 3-2 agatsindamo ibitego bibiri wenyine, nyuma y’umukino ubwo Ikipe ye yari imaze kuririmba indirimbo yayo ndetse no gukoma amashyi y’ama-Rayon, abafana batangiye kuririmba izina rye ari nako bamuhamagara ngo aze bamusuhuze.

Aba bafana babanje kubuzwa na Polisi kubera kwirinda icyateza imvururu kiuri Kigali Pele Stadium idafite uruzitiro rukumira abafana guhura n’abakinnyi, Aba-Rayons byageze aho amajwi yabo aba menshi biba ngombwa ko abashinzwe umutekano babareka bagahura n’umukinnyi bihebeye wari utangiye kubegera.

Batangiye kunaga amafaranga ari bacye, uko Onana yabegeraga ni ko bagendaga biyongera. Ishimwe Prince ushinzwe umutekano muri Rayon Sports yafashaga uyu musore gutoragura anamurinze, yamuzaniye uruhago yashyiragamo ayo yatoraguraga.

Bamwe mu bafana babaraga amafaranga imbere ye bakagira macye bakura ku yo bafite mu ntoki bakamuha mu gihe abandi bamwatse nomero ye ngo baze gukanda akanyenyeri kuko ntayo bari bitwaje mu mufuka.

Onana waturutse ku ruhande rwo hepfo y’ikibuga rugana ku rwambariro yagendaga azamuka akurikira aho amafaranga ari guturuka. Yaje guhura n’Umunya-Uganda, Joackiam Ojera we waturutse ku ruhande rwa ruguru rugana ku marembo magari ya Kigali Pele Stadium maze barahoberana bishimira ibyo abafana babo baberetse.

Nyuma y’iki gikorwa cy’ibyishimo, Onana yabwiye IGIHE ko ibi atari hose wabisanga ku mugabane wa Afurika ndetse ko ari umwenda abafana bahaye abakinnyi ko nabo bagomba kubishyura ibikombe.

Yagize ati “Ndishimye cyane ntabwo ari buri munsi twishima gutya. Si hose muri Afurika wasanga ibintu nk'ibi, yaba abafana ndetse natwe abakinnyi turi kuryoherwa n'intsinzi y'uyu munsi. Ni ibyishimo gusa.”

Yakomeje avuga ko mu bikombe bibiri bakiri gukinira bagomba kubyegukana byose cyangwa se byaba bibi bagatwaramo kimwe

Yagize ati "Turitoza buri munsi, dukina dushyizeho umwete n'imbaraga zacu zose ngo dushimishe abafana bacu kandi nabo barabitwereka ko baturi inyuma".

“Iki ni ikimenyetso kidutera imbaraga ko mu bikombe bibiri tugikinira twabyegukana byombi cyangwa se byatubera bibi tugatwara kimwe. Aba bafana bajya kudushyigikira aho twagiye gukina hose tugomba kubashimira tubaha ibikombe.”

Muri 1/2, Rayon Sports izahura na Mukura Victory Sports mu gihe APR FC izacakirana na Kiyovu Sports imikino izaba tariki ya 9 n'iya 10 Gicurasi n’iya 13 na 14 Gicurasi 2023.

Aba-Rayons bahamagaye Onana maze bamuhundagazaho amafaranga ibintu bidakunze kuboneka muri Afurika
Aba-Rayons bahamagaye Onana maze bamuhundagazaho amafaranga ibintu bidakunze kuboneka muri Afurika
Nyuma yo kubashimisha akabatsindira ibitego bibiri wenyine, Abakunzi ba Gikundiro bashimiye rutahizamu wabo Umunya-Cameroun, Willy Essomba Onana
Nyuma yo kubashimisha akabatsindira ibitego bibiri wenyine, Abakunzi ba Gikundiro bashimiye rutahizamu wabo Umunya-Cameroun, Willy Essomba Onana
Buri wese yatangaga uko yifite
Buri wese yatangaga uko yifite
Amafaranga yari yuzuye hasi Onana akaza atoragura
Amafaranga yari yuzuye hasi Onana akaza atoragura
Uruhago rwo gutwaramo amafaranga Onana yahawe na Ishimwe Prince ushinzwe umutekano muri Rayon Sports
Uruhago rwo gutwaramo amafaranga Onana yahawe na Ishimwe Prince ushinzwe umutekano muri Rayon Sports
Uyu yageze aho amufasha gutoragura
Uyu yageze aho amufasha gutoragura
Arangije kumufasha gutoragura yamuhereje
Arangije kumufasha gutoragura yamuhereje
Umwe mu bafana yarebye mu yo yari abitse agenera Onana ishimwe
Umwe mu bafana yarebye mu yo yari abitse agenera Onana ishimwe
Yayanaze kubera ibyishimo uyu rutahizamu yari amaze kumwereka
Yayanaze kubera ibyishimo uyu rutahizamu yari amaze kumwereka
Polisi y'Igihugu yigizagayo abafana bari bamaze kuba benshi hirindwa icyateza imvururu
Polisi y'Igihugu yigizagayo abafana bari bamaze kuba benshi hirindwa icyateza imvururu
Abafana batandukanye bafataga amashusho y'iki gikorwa na telefoni zabo
Abafana batandukanye bafataga amashusho y'iki gikorwa na telefoni zabo
Onana yahuye na Joackiam Ojera nawe wari uvuye ku rundi ruhande gusarura amafaranga yahawe n'abafana
Onana yahuye na Joackiam Ojera nawe wari uvuye ku rundi ruhande gusarura amafaranga yahawe n'abafana
Yari kumwe na Muhawenimana Claude, Umuyobozi w'abafana ba Rayon Sports ku rwego rw'Igihugu
Yari kumwe na Muhawenimana Claude, Umuyobozi w'abafana ba Rayon Sports ku rwego rw'Igihugu
Bahuye basangira ibyishimo kubera urukundo beretswe n'abafana babo
Bahuye basangira ibyishimo kubera urukundo beretswe n'abafana babo
Bahoberanye imbere y'imbaga y'Aba-Rayons
Bahoberanye imbere y'imbaga y'Aba-Rayons
Onana yashimiye Abafana ba Rayon Sports bamweretse ko banyuzwe n'akazi yabakoreye basezerera Police FC
Onana yashimiye Abafana ba Rayon Sports bamweretse ko banyuzwe n'akazi yabakoreye basezerera Police FC
Andi mafaranga yashyirwaga mu ibahasha nayo yazanywe na Ishimwe Prince
Andi mafaranga yashyirwaga mu ibahasha nayo yazanywe na Ishimwe Prince
Uyu waje ku kibuga atitwaje amafaranga mu mufuka yasabye Onana ko yamuha nomero ye ya telefoni ngendanwa akaza gukanda akanyenyeri
Uyu waje ku kibuga atitwaje amafaranga mu mufuka yasabye Onana ko yamuha nomero ye ya telefoni ngendanwa akaza gukanda akanyenyeri
Byari ibyishimo kuri we! Uretse kuza gukanda akanyenyeri, yaje no gutahana nomero ya rutahizamu yihebeye
Byari ibyishimo kuri we! Uretse kuza gukanda akanyenyeri, yaje no gutahana nomero ya rutahizamu yihebeye
Hari n'abamugeneye ubundi butumwa
Hari n'abamugeneye ubundi butumwa
Onana yabwiye IGIHE ko abafana bereka abakinnyi urukundo muri ubu buryo bagomba gushumbushwa ibikombe
Onana yabwiye IGIHE ko abafana bereka abakinnyi urukundo muri ubu buryo bagomba gushumbushwa ibikombe

Amafoto: Ntare Julius