00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Si ndi umukozi wa RGB- Uwayezu Jean Fidèle uyobora Rayon Sports (Video)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 5 May 2024 saa 09:18
Yasuwe :

Perezida w’Umuryango Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yavuze ko yiyamamarije kuwuyobora ku bushake bwe kuko ari umukunzi wa Gikundiro, yongera kunyomoza abavuga ko yoherejwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) ku buryo n’uyu munsi akora ibiri mu gushaka kwarwo.

Uwayezu amaze imyaka ine ari Umuyobozi w’Umuryango Rayon Sports, yatowe mu Ukwakira 2020 nyuma y’uko Rayon Sports yari imaze iminsi yugarijwe n’ibibazo bishingiye ku miyoborere byanatumye hitabazwa inzego nkuru z’Igihugu mu kubiha umurongo.

Hari nyuma y’uko Munyakazi Sadate wayoboraga iyi kipe icyo gihe, yandikiye Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yishinganisha, ashinja abamubanjirije amacakubiri n’ibindi bitandukanye birimo kugura abasifuzi.

Sadate yari ageramiwe n’abiganjemo abahoze mu buyobozi bwa Rayon Sports mu myaka yabanje, bashakaga kuyimwambura nyuma y’igihe kitageze ku mwaka yari amaze atowe.

Ikibazo cya Rayon Sports cyari cyafashe umwanya munini mu biterezo bya benshi, cyaragijwe Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, na we witabaje Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere, RGB.

Ku wa 4 Gicurasi, ubwo Ikipe ya Rayon Sports y’Abagore yishimiraga Igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere n’icy’Amahoro yegukanye muri uyu mwaka w’imikino, Uwayezu yongeye kubazwa ku bamufata mu ishusho yo kuba yaratumwe na RGB ngo ayobore Gikundiro.

Mu gusubiza, Uwayezu yavuze ko atari umukozi wa Leta cyangwa RGB, ndetse yahisemo kuyobora Rayon Sports ku bushake kuko ayikunda.

Ati "Abantu nk’abo babaho, bazanahoraho. Njye sinavuga ngo nyoboye nte hari abantoye kuko si ndi umukozi wa leta, nta nubwo ndi umukozi wa RGB. Njye ndi umuntu w’umukunzi wa Rayon Sports, wibereye aho wikorera ibyanjye, waje muri Rayon, nifuza kuyijyamo, nifuza kuyibera umuyobozi, amatora araba barantora."

"Ngerageza mu mbaraga zanjye gukemura ibibazo byari birimo, kuko uko gutora no guhindura amategeko shingiro ni uko hari harimo ibibazo mu muryango wa Rayon Sports. Nkora ibyo nari nshoboye mu bihe bikomeye bya COVID-19, mu bihe bikomeye byo kutumvikana kuri ibyo bibazo."

Yakomeje avuga ko abamutoye ari bo babona ibyo yabakoreye, manda nirangira bazatora undi cyangwa bamusabe gukomeza abyange cyangwa abyemere.

Ati "Abantoye ni bo babona ibyo nabakoreye, niba narakoze neza barabizi, niba narakoze nabi ni bo babizi, niba naragerageje ni bo babizi. Ni bo rero bavuga ngo ibyo nakoze ni ibi, icyo navuga cyo ni uko nakoresheje imbaraga zanjye zose ngo nongere mpeshe umuryango wa Rayon Sports icyubahiro kandi dukomeze gukora ibikorwa bya yo no kongera guhuza abayikunda."

"Manda ni imyaka ine, bashobora kuzatora undi, agakomereza aho nari ngeze, agakosora ibitaragenze neza. Bashobora kumbwira ngo turongera tugutore nti nta mbaraga mfite mumbabarire cyangwa ndumva zije nzifite ndabemereye, ibyo ni ibya bo si ibyanjye."

Video: Bizimana Confiance


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages