Mbere y'uyu mukino ndetse no kuva Julien Mette yagera muri Rayon Sports, byagiye bivugwa ko atazakorana na Mohamed Wade yaje asanga nyuma yo kubwirwa imyitwarire ye yakemangwaga na bamwe mu bakinnyi n'abagize Staff ya Rayon Sports ari na bo bagiye babwira Umutoza mukuru imiterere ya Wade.

Mette nawe yafashe icyemezo cyo kudakorana nawe nk'uko amakuru yageraga kuri IGIHE yabyemezaga ndetse abishimangira nyuma y'umukino Gikundiro yatsinzemo Amagaju yo mu Karere ka Nyamagabe igitego 1-0 cyatsinzwe na Muhire Kevin ku munota wa 53

Aganira n'itangazamakuru, Julien Mette yabajijwe impamvu atazanye n'Umwungiriza we Mohamed Wade i Huye kuri uyu mukino.

Julien Mette yarasubije ati "Si umwungiriza wanjye. Yari ahari mbere y'uko nza ariko si umwungiriza wanjye."

Abajijwe niba azishakira umutoza wungirije, Julien Mette yasubije ko yakora izo inshingano zombi icya rimwe.

Yasubije ati" Ibyo si ngombwa, naba umutoza mukuru nkaba n'Umwungiriza, si ngombwa gushaka umutoza wungirije."

Tariki 7 Gashyantare 2024, IGIHE yanditse ko Umutoza mukuru wa Rayon Sports yanze gukorana na Mohamed Wade yaje asanga.

Uyu mutoza w’Umufaransa akimara kubwirwa imyitwarire ya Wade, yahisemo kwitandukanya nawe ndetse agiye gusaba Ubuyobozi bwa Rayon Sports kwishakira umutoza wungirije bazakorana mu gihe gisigaye ngo umwaka w’imikino ugere ku musozo.

Wade wari umaze iminsi urwaye ibicurane, yarakize ariko ntiyahita agaruka mu myitozo yirinda gukozanyaho n’umutoza mukuru.

Umuyobozi bwa Rayon Sports ntibwigeze buhuza aba batoza bombi ngo bamenyane ndetse habe habaho kurebera hamwe uburyo bazatozamo Ikipe.

Wade arateganya kwicarana n’Ubuyobozi bwa Gikundiro bakaganira kugira ngo hashakwe umuti w’ikibazo cy’ahazaza he dore ko asigaje amezi atanu ku masezerano ye ngo agere ku musozo.

Rayon Sports imaze gutsinda imikino itatu yikurikiranya yatangiye igice cya kabiri cya Shampiyona, iri ku mwanya wa kabiri n'amanota 36 aho irushwa na APR FC ya mbere amanota atandatu.

Umutoza Mukuru wa Rayon Sports, Umufaransa, Julien Mette yihakanye Mohamed Wade wari kumubera Umwungiriza
Umutoza Mukuru wa Rayon Sports, Umufaransa, Julien Mette yihakanye Mohamed Wade wari kumubera Umwungiriza
Mohamed Wade wari wabwiwe ko azatoza Rayon Sports nk'umutoza mukuru, nyuma yaje kubwirwa ko azungiriza Julien Mette none nawe yamwihakanye
Mohamed Wade wari wabwiwe ko azatoza Rayon Sports nk'umutoza mukuru, nyuma yaje kubwirwa ko azungiriza Julien Mette none nawe yamwihakanye
Ubuyobozi bwa Rayon Sports ntibwigeze buhuza Julien Mette [ibumoso] na Mohamed Wade yaje asanga ngo barebere hamwe uburyo batoza ikipe none bigeze igihe amwihakana
Ubuyobozi bwa Rayon Sports ntibwigeze buhuza Julien Mette [ibumoso] na Mohamed Wade yaje asanga ngo barebere hamwe uburyo batoza ikipe none bigeze igihe amwihakana