Sibomana kimwe na Innocent Wafula basigaye muri Kenya mu gihe bagenzi babo bamaze kugera muri Tanzania aho umukino wa mbere bazakina na Yanga Africans kuwa Gatandatu.
Ronald Ngala, umunyamabanga wa Gor Mahia yabwiye Futaa.com ko aba bakinnyi bombi bagize ibibazo bya pasiporo ariko bari kubyirukamo zikaboneka vuba ku buryo bakina umukino wo kuwa Gatandatu na Yanga.
Gor Mahia iri mu itsinda rya mbere na Yanga, KMKM na Al Khartoum itozwa na Kwesi Appiah watozaga Ghana mu gikombe cy’Isi cyabereye muri Brazil mu 2014.
Mbere yo guhaguruka muri Kenya, Sibomana yagaragaye ubwo abafana babasezeraga babaha imyenda mishya bazakinana muri CECAFA Kagame cup ifite agaciro karenga kuri miliyoni ebyiri y’amafaranga y’u Rwanda.
APR FC, Al Shandy ya Sudan, KMKM yo muri Znzibar, Gor Mahia ya Kenya na Al Malakia yo muri Sudani y’Epfo zageze i Dar Es Salaam ziyongera Yanga Africans na AZAM FC ziri mu rugo.



















TANGA IGITEKEREZO