Muri Kanama 2017 nibwo uyu mukinnyi usatira aciye ku ruhande rw’ibumoso yasinye amasezerano y’imyaka itatu muri iyi kipe.
Gusa ku mpamvu z’irondaruhu rikorerwa abirabura muri iki gihugu cyo mu Burasirazuba bw’u Burayi, imvune, kutumvikana n’umutoza n’ibindi byatumye atabasha gutanga umusaruro yari yitezweho.
Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, Sibomana yavuze ko yagowe n’imibereho ndetse no gukina muri Belarus mu ikipe yarimo abanyafurika batatu gusa.
Ati “Nagezeyo nsanga bafite uburyo bagira udukundi ugasanga abanya- Belarus bari ukwabo, abanya-Croatia bari ukwabo ubwo rero njyewe najyaga hose ariko nyuma nza kujya mu banyafurika bagenzi banjye.”
Pappy yakinnye muri iyi kipe imikino itatu ya mbere abasha kwitwara neza nyuma agira imvune yatumye amara amezi hafi abiri adakina n’aho abashije gusubira mu kibuga ntiyongeye guhabwa amahirwe n’umutoza.
Shampiyona yarangiye ari ku ntebe y’abasimbura rimwe na rimwe ntajye no muri 18 bakoreshwa.
Yakomeje agira ati “Umutoza wari waranzanye twagize ibyago dukina imikino itatu ibanza ya shampiyona bahita bamukuraho, undi bazanye ni umu-Russia waje ashaka gukinisha abaturuka iwabo, Belarus, Ukraine abandi bose bari hanze.”
Uyu mukinnyi wavutse tariki 15 Ukwakira 1996 ngo yanagowe cyane n’irondaruhu yasanze muri iyi kipe kuko amakosa mu kibuga ku mukinnyi ni ibisanzwe ariko muri Belarus umwirabura wakoraga ikosa yahabwaga akato gakabije.
Uretse guhabwa akato na bagenzi be, Sibomana avuga ko no kuba muri iki gihugu yahuriragamo n’ibibazo by’irondaruhu cyane.
Ati “Nkajya mu isoko guhaha, abana bakakubona bakagira ngo babonye ikintu gisekeje cyane, abakecuru, abasaza urumva ko udashobora kumara ubuzima bwawe aho hantu. Imibereho, kurya, barya salade gusa n’ubwo nari maze kubimenyera ariko ni ibintu ntari menyereye cyane.”
Pappy yavuze ko yazinutswe gusubira mu bihugu byo mu Burasirazuba bw’i Burayi kuko imibereho yabo igoye cyane.
Ati “N’ubu ntabwo nshobora gusubira muri biriya bice mba numva ari nko guta umwanya.”
Sibomana wazamukiye mu Isonga FC akayivamo ajya muri APR FC mu 2013 yakiniye kugera 2017 ashobora kuyisubiramo. Amakuru agera kuri IGIHE ni uko ari mu bakinnyi iyi kipe ishobora kuzongera ku rutonde rw’abo izakoresha mu mwaka utaha w’imikino ndetse ni nayo ari gukoramo imyitozo.

















Amafoto: Julius Ntare




Ibitekerezo 0