Sibomana yerekeje muri Belarus muri Kanama 2017 nyuma y’igihe gito arushinze na Uwase Housnat Sultan, asinya amasezerano y’imyaka itatu mu ikipe ya Shakhtyor Soligorsk.
Uyu mukinnyi yagerageje ibishoboka ngo umugore we amusange muri iki gihugu babe hamwe ntibyakunda kubera ibyangombwa. Gusa yagiye kumusura rimwe mu Ukwakira 2017 atwite ahita agaruka yibaruka muri Gashyantare 2018 kuva ubwo bakaba batarongera kubonana.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Sibomana yavuze ko kuba kure y’umuryango we ariyo mpamvu nyamukuru ituma yifuza kugaruka gukima mu Rwanda kugeza ubu akaba ari kuganira na Shakhtyor Soligorsk kugira ngo imurekure.
Yagize ati “Ni amahirwe nari nabonye kujya gukina ku mugabane w’u Burayi, byari byanshimishije ariko ubu ndabona bingoye cyane kuko nagerageje uburyo nabana n’umuryango wanjye [umugore n’umwana] biranga.”
Yakomeje agira ati “Ubu rero mba mpangayitse cyane kuba ntari kumwe nabo. Nk’ubu kuva umwana wanjye yavuka ntarambona, ntabasha kunyumva. Mbona rero nta cyo naba nkorera kuko umuryango niwo wa mbere.”
Pappy avuga ko hari amakipe yo mu Rwanda yatangiye kumwifuza arimo APR FC yahoze akinira na Rayon Sports ariko yifuza ko n’ubundi yazayakinira igihe gito, nyuma akazongera gushaka uko yasubira i Burayi ariko mu bihugu yabana n’umuryango we.
Uyu musore ngo mu bintu byamugoye muri Belarus harimo kuba ari igihugu kitabamo Abanyarwanda benshi ku buryo mu mwaka ahamaze nta n’umwe barahura ndetse nta Ambasade y’u Rwanda bituma iyo agize ikibazo ajya mu Burusiya.



















TANGA IGITEKEREZO