Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 27 Nyakanga 2027, ni bwo kuri Kigali Pelé Stadium, hakiniwe imikino ya kabiri mu Itsinda A ry’irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2026.
APR FC yo mu Rwanda yakinnye Garde Républicaine FC yo muri Djibouti, ariko ikora impinduka mu bakinnyi bayo ugereranyije n’abo yifashishije mu mukino uheruka.
Mu mpinduka zabaye, APR FC ntiyageranye ku kibuga umunyezamu wayo wa mbere, Ernan Alberto Siluane, ari na we wari mu izamu agakora amakosa yatumye yinjizwa bimwe mu bitego yatsinzwe.
Undi mukinnyi iyi kipe itazanye ku kibuga wari witezwe kuri uyu mukino ni Daouda Yussif, nyamara na we yari yabanje mu kibuga hagati mu mukino uheruka kandi nta kibazo yawugiriuyemo.
Ikipe y’Ingabo z’Igihugu ntabwo iratangaza impamvu aba bakinnyi bombi batakinnye, ahubwo bakarebera umupira mu bafana.
Kugira ngo APR FC igire icyizere cyo kuzakina 1/2 cya CECAFA Kagame Cup uyu mwaka, birayisaba ibitego byinshi ndetse biri hejuru ya bitanu kuri uyu mugoroba.
Kuri ubu iyi Kipe y’Ingabo z’Igihugu ni iya nyuma mu Itsinda A, aho nta nota irabona ndetse ifite umwenda w’ibitego bitanu.
Vipers SC bizahura ku munsi wa nyuma, yamaze gufata umwanya wa mbere n’amanota atandatu izigamye ibitego bine.
Ni mu gihe Gor Mahia ifite amanota atatu ku mwanya wa kabiri, na yo izigamye ibitego bine.
Ikipe ya mbere ni yo izagera muri 1/2. Amahirwe ku ikipe ya kabiri ni uko yaba ari yo ihagaze neza mu makipe atatu azaba aya kabiri mu matsinda atatu agize irushanwa.
Indi nkuru wasoma: LIVE: APR FC na Garde Républicaine FC mu mukino wo kwihesha ikuzo muri CECAFA
(Amafoto)



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!