Simba yatsinze She Corporate yo muri Uganda igitego 1-0 ku mukino wa nyuma, ihita yemererwa kuzajya gukina mu mikino ya CAF Women’s Champions League giteganijwe mu Ukwakira no mu Ugushyingo. Iki gikombe kizabera muri Maroc.
Igitego cya Simba cyatsinzwe na Corazone Vivian Aquino ku munota wa 46 kuri penariti yemejwe n’umusifuzi mpuzamahanga Mukansanga Salima.
Umutoza wa Simba, Sebastian Nkoma, yishimiye intsinzi anasezeranya abakunzi bayo ko agiye gutegura iyi kipe neza kugira ngo izitabire CAF Women’s Champions League imeze neza.
Ati “Twitwaye neza muri iri rushanwa kandi rwose nishimiye iyi ntsinzi. Noneho umurimo ukomeye uri imbere, ugomba kwitegura neza kugira ngo dushobore guhangana n’andi makipe meza muri Afurika. Inzozi zacu ni ukuzana igikombe cya Caf Women’s Champions League .”
Umutoza wa Corporate, Charles Ayieko yashimye ikipe ye kuba yahatanye kugera ku mukino wa nyuma, anashimira Simba Queens kuba itwariye igikombe ku butaka bwabo.
Umukinnyi ukomoka muri Ethiopia witwa Loza Abera, niwe wabaye umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu irushanwa kuko afite ibitego 11.
Simba Queens yahawe miliyoni eshatu z’amashilingi ya Tanzania, naho She Corporate yo muri Uganda ihabwa miliyoni ebyiri.
Ku ruhande rwa Commercial Bank of Ethiopia (CBE) yatsinze AS Kigali ibitego 3-1 bakaza ku mwanya wa gatatu bahawe miliyoni imwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!