Onana ufitanye na Rayon Sports amasezerano azarangirana n’impera z’uyu mwaka w’imikino uzapfundikirwa n’Igikombe cy’Amahoro tariki 3 Kamena 2023, yabengutswe n’iyi kipe ihagaze neza haba iwabo muri Tanzania ndetse no ku Mugabane wa Afurika.
Ikinyamakuru Mwanaspoti cyandikirwa muri Tanzania, cyatangaje ko abayobozi ba Simba SC bakoze inama mu cyumweru gishize yiga ku igurwa rya Onana ndetse n’uburyo yajya muri iyi kipe.
Amakuru yizewe agera kuri IGIHE yemeza ko habayeho ibiganiro n’abashinzwe inyungu za Onana mu Rwamda nubwo bitaragera ku mwanzuro wa nyuma.
Nyuma y’umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro ni bwo hazafatwa umwanzuro wa nyuma hagati y’impande zombi kuri uyu mukinnyi.
Andi makuru kandi yemeza ko atari Simba SC gusa ishaka Onana kuko hari n’andi makipe yo muri Maroc ndetse na Dubai amwifuza, akomeje ibiganiro n’abashinzwe inyungu ze.
Onana asigaje gukinira Rayon Sports umukino umwe w’Igikombe cy’Amahoro na APR FC tariki 3 Kanama 2023 kuri Stade ya Huye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!