00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Simba SC mu biganiro na Onana wa Rayon Sports

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 29 May 2023 saa 03:22
Yasuwe :

Ikipe y’ubukombe muri Tanzania, Simba SC, iri mu biganiro n’Umunya-Cameroun ukinira Rayon Sports, Léandre Essomba Willy Onana watsinze ibitego 16 muri Shampiyona y’u Rwanda ya 2022/23.

Onana ufitanye na Rayon Sports amasezerano azarangirana n’impera z’uyu mwaka w’imikino uzapfundikirwa n’Igikombe cy’Amahoro tariki 3 Kamena 2023, yabengutswe n’iyi kipe ihagaze neza haba iwabo muri Tanzania ndetse no ku Mugabane wa Afurika.

Ikinyamakuru Mwanaspoti cyandikirwa muri Tanzania, cyatangaje ko abayobozi ba Simba SC bakoze inama mu cyumweru gishize yiga ku igurwa rya Onana ndetse n’uburyo yajya muri iyi kipe.

Amakuru yizewe agera kuri IGIHE yemeza ko habayeho ibiganiro n’abashinzwe inyungu za Onana mu Rwamda nubwo bitaragera ku mwanzuro wa nyuma.

Nyuma y’umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro ni bwo hazafatwa umwanzuro wa nyuma hagati y’impande zombi kuri uyu mukinnyi.

Andi makuru kandi yemeza ko atari Simba SC gusa ishaka Onana kuko hari n’andi makipe yo muri Maroc ndetse na Dubai amwifuza, akomeje ibiganiro n’abashinzwe inyungu ze.

Onana asigaje gukinira Rayon Sports umukino umwe w’Igikombe cy’Amahoro na APR FC tariki 3 Kanama 2023 kuri Stade ya Huye.

Simba SC yo muri Tanzania irifuza Léandre Onana ukinira Rayon Sports

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages