Evans Aveva, umuyobozi wa Simba SC yabwiye abanyamakuru ko bamaze kumvikana na Dylan Kerr ugomba kugera Dar Es Salaam muri iki Cyumweru agatangira imirimo ye kuwa Mbere.

Yagize ati “ Twagize ibiganiro byiza twumvikana ko atubera umutoza arahabwa amasezerano y’umwaka umwe.”

Dylan Kerr yagizwe umutoza wa Simba SC azahabwa amasezerano y'umwaka asimbuye Goran Kopunovi watoje Police FC yo mu Rwanda
Dylan Kerr yagizwe umutoza wa Simba SC azahabwa amasezerano y'umwaka asimbuye Goran Kopunovi watoje Police FC yo mu Rwanda

Aveva avuga ko Kerr azatangira gutoza kuwa Mbere azaba yungirijwe n’uwari usanzwe Selemani Matola bafatanye kongera kuzamura izina rya Simba yasoje shampiyona ku mwanya wa gatatu.

Nyuma yo kutagira ibihe bikomeye mu kibuga nk’umukinnyi nubwo yari yanyuze mu makipe nka Leeds United na Reading zo mu Bwongereza, Dylan Kerr w'imyaka 48 yabaye umutoza mukuru wa Hai Pyong muri Vietnam mu 2014.

Hari amakuru avuga ko Simba yaba yifuza bamwe mu bakinnyi ba APR FC, iyi kipe yemeje ko yaguze umunyezamu Adul Idd Salim wa AFC Leopards.

Kerr azatangira imirimo ye kuwa Mbere aho azatangirira kuri CECAFA Kagame cup
Kerr azatangira imirimo ye kuwa Mbere aho azatangirira kuri CECAFA Kagame cup