Simba SC ni yo yatangiye umukino iri imbere kuko mu mukino ubanza wabereye kuri Benjamin Mkapa Stadium, yahakuye impamba y’igitego 1-0, akaba ari cyo yari yitwaje ijya kwishyura kuri Mohammed V Stadium muri Maroc.
Wydad yari imbere y’abafana bayo benshi, ntibyayisabye iminota myinshi kugira ngo yishyure, kuko biturutse kuri koruneri yabonetse ku munota wa 24, Bouly Junior Sambou yatsinze igitego cyishyura icyabonetse mu mukino ubanza.
Iki gitego cyakanguye Simba SC na yo itangira gusatira ishaka uko yishyura, gusa ntibyakunda umukino urinda urangira amakipe yombi anganya igiteranyo cy’igitego 1-1.
Kunganya byatumye hitabazwa za penaliti, ariko Simba ntiyahirwa kuko izatewe na Shomari Kapombe na Clatous Chama, zombi zakuwemo n'umunyezamu Youssef El Motie.
Iyi kipe yo muri Tanzania yahise isezererwa mu irushanwa itsinzwe kuri penaliti 4-3 nubwo yari yemerewe agahimbazamusyi ka miliyoni 127 Frw niramuka ikuyemo Wydad AC muri CAF Champions League.
Abakinnyi Simba SC yari yabanje mu kibuga ni Ally Khatoro, Shomari Kapombe, Josh Onyango, Henock Inonga Baka, Mohamed Hussein, Sadio Kanoute, Yasin Mzamiru, Saido Ntibazonkiza, Denis Kibu Prosper, Clatous Chota Chama na Jean Baleke Othos.
Ni mu gihe Wydad Casablanca yabanjemo Youssef El Motie, Hocine Benayada, Arsene Zola Kiaku, Amine Aboulfath, Yahya attiat-Allah, Yahya Jabrane, Jalal Daoudi, Hicham Boussefiane, Aymane El Hassouni, Bouly Sambou na Saif-Eddine Bouhra.
Nyuma yo gusezererwa kwa Simba SC, amaso yose yahise ahangwa Young Africans SC (Yanga SC), na yo yo muri Tanzania, iri mu zihabwa amahirwe yo kuba yakomeza mu cyiciro gikurikiyeho cya CAF Confederation Cup.
Mu mukino ubanza yakiniye muri Nigeria, Yanga SC yabashije kuhatsindira ibitego 2-0 ubwo yari yakiriwe na Rivers United. Umukino wo kwishyura uteganyijwe kubera muri Tanzania ku Cyumweru, tariki ya 30 Mata 2023.
Ni umukino iyi kipe yo muri Tanzania yiteguye neza kuko abakunzi bayo bamaze kugaragaza ko bagomba kuyiba inyuma kuko n’amatike y’imyanya isanzwe yose yamaze gushira, hasigaye ayo mu myanya y’icyubshiro gusa kandi na yo barayagerereye.
Kuri uyu wa 29 Mata hateganyijwe indi mikino ya CAF Champions League aho Espérance de Tunis iza kwesururana na JS Kabylie, Raja CA na Al Ahly, naho Mamelodi Sundowns irakina na Belouizdad.











Ibitekerezo 0