Iyi kipe yageze ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, tariki ya 17 Nzeri 2025 saa 18:00 z’umugoroba.
Mu kiganiro kigufi nyuma yo kugera mu Rwanda, Kapiteni wa Singida Black Stars, Khalid Aucho, yatangaje ko bafite intego yo kuzatsinda no kuzagera mu matsinda muri rusange.
Yagize ati “Tuje guhangana kuko twubaha Rayon Sports, tuzakina dushaka gutsinda kuko intego yacu ni ukugera mu matsinda ku nshuro ya mbere, twifuza gukora ayo mateka.”
Yakomeje avuga ko nta byinshi azi kuri Rayon Sports kuko yari azimo inshuti ye Muhire Kevin.
Uyu mukino uteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki ya 20 Nzeri 2025 saa Moya z’ijoro kuri Kigali Pelé Stadium.
Umukino wo kwishyura uteganyijwe mu cyumweru kimwe muri Tanzania. Ikipe izasezerera indi izahura n’izakomeza hagati ya Flambeau du Centre y’i Burundi na Al Akhdar SC yo muri Libya, mu ijonjora rya kabiri rigana mu matsinda.


Ibitekerezo 0