Umukinnyi Fabregas watangiye gukina mu ikipe ya FC Barcelona mu mwaka wa 2011 aturutse muri Arsenal, yatangaje ko atazava muri Barcelona keretse ari bo bamwiyirukaniye.
Fabregas vuga ko kuri we, kuba ari muri Barcelona ari nko kugera ku ndoto ze kuko byamusabye ingufu ndetse n’akazi kenshi, ngo bityo nteganya kubipfusha ubusa.
Fabregas yagize ati “Barcelona ivuze ko itakinkeneye, byaba ari impinduka kuri njye kuko icyo nshaka ni ugukinira no gutsindira Barcelona.”
Nk’uko tubikesha The Sun, Fabregas yavuze aya magambo nyuma y’uko Arsenal itangaje ko yifuza kumugura amayero agera kuri miliyoni 40.
Fabregas yanavuze ko nubwo abakunzi b’umupira w’amaguru bamwe na bamwe batishimira imikinire ye, akomeza kugira kugira ngo ubutaha azabashimishe.



















TANGA IGITEKEREZO