Uyu mugabo w’imyaka 84 usanzwe ukunda kwitabira imikino Manchester United yo muri Shampiyona ndetse no mu yandi marushanwa.
Sir Alex Ferguson ni umwe mu batoza bakomeye babayeho mu mateka ya ruhago ku Isi dore ko yasezeye muri Manchester United ku itariki ya 08 Gicurasi 2013 , hari nyuma y’imyaka 27 atoza iyi kipe.
Yatoje imikino 1500 atwara ibikombe bigera kuri 38 harimo ibya shampiyona 13, ibya Champions League bibiri n’ibindi.
Sir Alex Ferguson ni we mutoza wa mbere ufite amateka ahambaye muri Shampiyona y’u Bwongereza. Mu myaka ya 1986-2013 atoza Manchester United, yatwaye ibikombe 13.
Uyu musaza kandi yisangije amateka yo kuba ari we mutoza wabashije gutwara ibikombe bitatu bya Shampiyona byikurikiranya.
Ibitego bya Matheus Cunha na Benjamin Sesko byafashije Manchester United gutsinda Liverpool 3-2 mu mukino w’Umunsi wa 35 wa Premier League wabereye kuri Old Trafford.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!