Umuhango wo kumurikira iyi Stade akarere ka Musanze by’agateganyo yabaye kuri uyu wa Kane tariki 9 Gashyantare 2017 ahabaye n’umukino wa gishuti wahuje ikipe ya Musanze FC na Polisi FC bikarangira aya makipe yombi anganyije ubusa ku busa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Musanze, Bagirishya Pierre Claver washyikirijwe iyi stade yavuze ko imirimo yo kuyivugurura izakomeza mu rwego rwo kunoza uyu mujyi wa Musanze asaba abanyamusanze gukomeza gushyigikira imikino.
Yagize ati “Twakiriye by’agateganyo iyi stade ariko hazabaho no kuyakira burundu. Nk’uko mubibona imirimo yo kuyivugurura izakomeza mu rwego rwo kunoza umujyi wacu wa Musanze, tuzakomeza kuvugurura n’ibibuga bya basketball uko ubushobozi buzagenda buboneka. Turifuza ko imikino ya shampiyona yo kwishyura yazabera hano.”
Bamwe mu bakunzi b’imikino baganiriye na IGIHE bavuga ko kuba n’ikipe yabo ya Musanze FC ihagaze neza ikaba ibonye n’ikibuga cyayo kandi kimeze neza bizazamura urwego rw’imikino mu ntara y’amajyaruguru.
Nizeyimana Hamisi yagize ati “Wabonaga ko urwego rwo gukunda umupira rwari rumaze kumanuka kuko kujya kureba umupira i Nyakinama hari abo byagoraga ariko hano ni iwacu kandi twiteguye gushyigikira imikino ku buryo iyi ntara yacu na yo izaba irerero ry’abakinnyi bakomeye.”
Tuyishime Placide, perezida w’ikipe ya Musanze FC avuga ko imbogamizi bajyaga bahura na zo mu myiteguro y’imikino ikuweho na bo bagiye gukomeza kwitwara neza muri shampiyona.
Ati “Twajyaga mu myitozo dukoze urugendo rurerure ariko ubu tubonye ikibuga kiza kiri ku rwego mpuzamahanga tugiye gukomeza umuvuduko ikipe yacu izaharanira kuza mu makipe y’imbere.”
Imirimo yakozwe kuri iyi sitade ni ikibuga cyatunganyijwe giterwamo ubwatsi, imiyoboro y’amazi yajyaga mu kibuga, urwambariro ndetse n’aho abafana bicara.













Ibitekerezo 0