Mu Nama y’Inteko Rusange ya FERWAFA yabaye muri Mutarama, hemejwe ko iri Shyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda rizafatanya n’uturere mu iyubakwa ry’ibibuga bya Rutsiro, Gicumbi na Rusizi muri uyu mwaka wa 2021.
FERWAFA irateganya kubaka ibibuga biri hagati ya bine n’umunani by’ubwatsi bw’ubukorano (tapis synthètique) cyangwa bifite ubwatsi bugezweho mu mushinga uzatwara hafi miliyari 2 Frw. Ibi bijyanye na gahunda nshya ya Guverinoma y’u Rwanda yo kongera ibikorwa remezo byifashishawa mu mikino itandukanye.
Mu mwaka ushize ni bwo Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yasuye uturere dutandukanye hagamijwe kongeramo ibikorwa remezo bizafasha mu iterambere rya siporo ku rwego rw’igihugu.
Muri ibyo bikorwa remezo u Rwanda rwifuza kongera mu rwego rw’iterambere, harimo kubaka stade ndetse no kuvugurura izihari ariko zangiritse.
Muri stade zigomba gusanwa harimo n’iy’Akarere ka Rutsiro, cyane ko gafite ikipe ikina mu Cyiciro cya Mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda.
Ayinkamiye Emérence uyobora Akarere ka Rutsiro, yabwiye IGIHE ko bitarenze mu mezi abiri ari imbere, stade yako izaba itangiye gusanwa.
Ati “Ntabwo ari ibanga twemerewe stade. Mu ntangiriro y’ingengo y’imari itaha nidutangira muri Nyakanga, twizeye ko izatangira gusanwa.”
Bitewe n’uko Stade y’Akarere ka Rutsiro yangiritse ndetse n’ikibuga kikangirika cyane, byatumye ikipe yabo ijya kwakirira imikino yayo ya shampiyona mu Karere ka Rubavu kuri Stade Umuganda.
Ayinkamiye yakomeje avuga ko Rutsiro FC ibafasha mu bikorwa by’ubukangurambaga bw’akarere ndetse bishimira ko haturuka impano zo mu mikino itandukanye.
Inkuru bifitanye isano: Rutsiro mu turere dutatu tuzabanza kubakirwa ibibuga mu 2021


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!