00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ryari isezerano nahaye Perezida Kagame- Patrice Evra ku mpamvu ari mu Rwanda

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 4 September 2026 saa 11:53
Yasuwe :

Umunyabigwi mu mupira w’amaguru ku Isi, Patrice Evra, uri mu Rwanda aho yitabiriye ibikorwa birimo ibyo Kwita Izina abana b’ingagi, yavuze ko ryari isezerano yahaye Perezida Paul Kagame, kandi abifata nko kuba umunyamugisha kuko zari inzozi ze.

Ibi ni ibyo yatangaje kuri uyu wa 4 Nzeri 2026, mu muhango wo Kwita Izina uri kuba ku nshuro ya 21, wabereye mu Karere ka Musanze. Abana 22 ni bo bateganyijwe guhabwa amazina.

Mu kiganiro cyatanzwe na Patrice Evra, yavuze ko kuva ku munsi wa mbere agera mu Rwanda nk’uko yari yarabisezeranyije Perezida Kagame, yarwishimiye, ashingiye ku kongera kwiyubaka kwarwo nyamara rwari ruvuye mu mateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati “Nishimiye ko kera kabaye nageze mu Rwanda, nk’isezerano nari narahaye Perezida w’u Rwanda mu myaka itandatu ishize. Ni intangiriro nziza kuko nabanje kujya kwibuka Jenoside. Wari umunsi wegeranye, ariko byari ingirakamaro kuko aho ngiye hose nifuza kumenya amateka n’umuco waho, kuko akenshi ibyo tubona ku mashusho hari igihe biba bitandukanye n’ibihari.”

“Ndi ku Rwibutso rwa Jenoside [rwa Kigali ku Gisozi], nakozwe ku mutima n’ibyo nabonye. Ubu ndumva kandi nkanaterwa ishema n’Abanyarwanda, kuko ntabwo nzi ko nzahura n’abandi bantu bakomeye kuri iyi Si, nko kugira imbaraga zo kubabari.”

Kujya gusura ingagi zo mu birunga, ni kimwe mu bikorwa Patrice Evra ukomoka mu Bufaransa atazibagirwa kuko abifata nk’inzozi zabaye impamo.

Ati “Ejo nagiye gusura ingagi kuko sinari nzi ko mu buzima bwanjye nzasura ingagi aho zituye. Nagize ibihe byiza. Buri munsi ndi kumara hano urukundo ruri kwiyongera cyane. Ndishimye kuko ni inzozi zanjye zabaye impamo. Ni byiza cyane, ndiyumva nk’umunyamugisha, nkunda u Rwanda. Igitekerezo cyo kuzana ibyishimo mu Rwanda, nzagishyigikira.”

Evra ufite inkomoko muri Sénégal, yongeyeho ko mu bihugu byose bya Afurika yagenzemo, u Rwanda ari rwo yasanze rufite isuku kurenza ahandi.

Patrice Evra wakinaga mu bwugarizi bw’ibumoso, yakiniye amakipe atandukanye arimo Manchester United yo mu Bwongereza yabereye kapiteni, Marseille yo mu Bufaransa, Juventus yo mu Butaliyani, anakinira Ikipe y’igihugu y’u Bufaransa na yo ayibera kapiteni.

Yegukanye ibikombe bitanu bwa Shampiyona y’u Bwongereza, atwara UEFA Champions League mu 2008, anakinira igihugu cye imikino 81.

Patrice Evra yageze mu Rwanda nk'isezerano yari yarahaye Perezida Kagame

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages