Hari hashize imyaka itatu CIP Claudette Umutoni ari Umunyamabanga Mukuru muri Police FC, ariko mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2026/27 utangira, inshingano zahawe undi.
CIP Claudette Umutoni azasimburwa na SP Diane Ntakirutimana, wari usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru w’amakipe ya Volleyball, harimo iy’abagabo n’iy’abagore.
Asanze Police FC iri imwe mu makipe ari kwiyubaka ashaka kuzagira umwaka utaha mwiza, dore ko ushize wa 2025/26 yahuye n’ibibazo byo gutangira neza ariko igasoza nabi.
Uyu muyobozi asanze ikipe ya Polisi y’u Rwanda iherutse gutangaza ko yashyizeho Rutsindura Antoine ‘Mabombe’, nk’Umuyobozi Mukuru wa Tekinike muri iyi kipe.
Iyi kipe yasinyishije abakinnyi bashya barimo Moussa Limane, Keffa Tangara, Mzungu Japhet na Iddrisu Shaibu b’abanymahanga na Rushema Chris, Byishimo Valua na Rugwiro Kevin.
Ni mu gihe yongereye amasezerano ya Nsabimana Eric ‘Zidane’, Iradukunda Simeon, Niyongira Patience na David Chimezie.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!