Ibi ni ibyatangajwe n’Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Premier League itegura Shampiyona y’u Rwanda, Jules Karangwa, ubwo yavugaga ku mpamvu y’iminduka nyinshi mu mikino imwe n’imwe.
Mu kiganiro yagiranye na RBA, Karangwa yavuze ko impamvu iki kibuga kitari mu bikoreshwa ari ukubera irushanwa mpuzamahanga rihuza amakipe y’ibihugu yo ku migabane atandukanye ku Isi.
Ati “Iyo stade irebwa n’imyiteguro ya FIFA Series. Nyuma y’umukino wa Kiyovu Sports na APR FC, irafunze mu rwego rwo kugira ngo yitabweho. Izongera gufungura nyuma ya Werurwe 2026.”
“Ubwo rero natwe twakayirebyeho, ariko mu rwego rwo kwitegura imikino ya FIFA Series, izongera gufungura nyuma y’iryo rushanwa. Ubwo rero tuzakomeza gushaka ibisubizo bitarimo icyo kibuga.”
Stade Amahoro yari kuzaberamo umukino wa Rayon Sports na Al Hilal SC, ariko wimurirwa kuri Kigali Pelé Stadium, kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 25 Gashyantare 2026.
Mu mikino ya FIFA Series 2026 izatangira tariki ya 26 Werurwe, Stade Amahoro izaberaho imikino y’Itsinda A ririmo Estonia, Grenada, Kenya n’u Rwanda, mu gihe Itsinda B ririmo Aruba, Liechtenstein, Tanzania na Macau rizakinira muri Kigali Pelé Stadium.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!