00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Stade Umuganda yaba yaratereranywe? (Amafoto)

Yanditswe na Umwari Sandrine
Kuya 3 May 2026 saa 07:21
Yasuwe :

Mu myaka 10 ishize, Stade Umuganda yari imwe muri enye zigezweho mu Rwanda ndetse icyo gihe yakiniweho irushanwa rya CHAN 2016 wagereranya n’Igikombe cya Afurika cya Ruhago ariko ku bakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo. Gusa kuri ubu iri mu bibuga bibanza kwibazwaho mbere y’uko biberaho imikino y’imbere mu gihugu.

Mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2025/26, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryashyize iyi Stade iherereye mu Karere ka Rubavu, mu bibuga bitazakinirwaho Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu gihe nta gikozwe, kubera umwanda mwinshi yagaragazaga.

Ntibyari ubwa mbere kuko mu mpera za 2021, Minisiteri ya Siporo yigeze gufata icyemezo cyo guhagarika amakipe arimo Marine FC, Etincelles na Rutsiro FC kwakirira imikino ya Shampiyona kuri iyi stade kuko yari yarangiritse bitewe n’imitingito yakurikiye iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo, ku buryo yashoboraga gushyira ubuzima bw’abafana n’abakinnyi mu kaga.

Kuri izo nshuro zombi, ibibazo byarakemuwe, iyi Stade ifite ubushobozi bwo kwakira abafana 5000 bicaye neza, yongera kwemererwa kuberaho Shampiyona.

Nubwo bimeze bityo, uyu munsi iyo uyigezeho ubona ko yangiritse ndetse ikwiye gusanwa mu maguru mashya kuko birushaho kwiyongera uko bwije n’uko bukeye.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yabwiye IGIHE ko bagerageza kwita kuri iki gikorwaremezo ariko kukivugurura bisaba ingengo y’imari ihagije.

Ati “Stade Umuganda ni igikorwaremezo kinini, kibungabungwa/gisanwa n’Akarere mu buryo busanzwe (maintenance). Ariko ibyo ntibiba bihagije kuko nyuma y’igihe kinini haba hakenewe kuvugurura (rehabilitation), bisaba gutegurirwa ingengo y’imari ihagije.”

Si ikibazo cyo kwangirika kw’inyubako gusa kuko n’ahicara abakinnyi hashaje ndetse kuri ubu iyi stade ntishobora kwakira imikino yo mu ijoro kuko amatara yayo yajyanywe kuri Stade ya Huye ubwo yavugururwaga mu 2019.

Meya Mulindwa yavuze ko ikibazo cy’amatara kimaze iminsi gishakirwa umuti ndetse nta gihindutse cyakemuka muri Kanama uyu mwaka.

Ati “Kubona amatara biri mu nzira y’isoko (Procurement) ryatanzwe na Rwanda Housing Authority (RHA). Hatabayemo imbogamizi, byazarangira muri Kanama 2026.”

Stade Umuganda yubatswe n’umuganda w’abaturage mu 1982. Yavuguruwe bwa mbere mu 2011 igiye kwakira Igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 17.

Yongeye kuvugururwa mu 2015 hitegurwa CHAN 2016 aho icyo gihe yanakiweho umukino wa gicuti wabaye nijoro, wahuje u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mbere y’uko irushanwa ritangira.

Mu mafoto: Reba uko Stade Umuganda imeze uyu munsi:

Uko Stade Umuganda igaragara imbere, uhagaze mu gice cyegereye ahigishirizwa imodoka
Inzira igana mu rwambariro rwa Stade Umuganda, uvuye mu kibuga
Inzira ijya mu rwambariro rwa Stade Umuganda ni uku imeze
Inzira yo hagati mu rwambariro rwa Stade Umuganda
Uko Stade Umuganda igaragara urebeye ibumoso bw'amarembo yayo manini yinjirirwaho n'abanyacyubahiro
Ukomeje ibumoso, uvuye ku marembo manini, inyuma ya Stade ni uku hameze
Muri uru ruhande hari ibyuma bishaje by'ubwatsi n'ibindi bikoresho
Kuri uru ruhande rw'ibumoso, hari ama-graviers yifashishwa mu bwubatsi
Stade Umuganda igaragara nk'iyangiritse kuko ibikuta byayo bifite imitutu
Aha hangiritse ni ho hari 'graviers' zifashishwa mu kubaka
Uyu muryango wa Stade Umuganda, uri hafi y'aharunze ibikoresho bishaje, ntukunze gukoreshwa
Hari aharunze amatiyo inyuma ya Stade
Uko inyuma y'urwambariro rwa Stade Umuganda hameze
Ahari amatiyo n'umureko w'amazi ava ku gisenge cy'inyubako zigize Stade Umuganda
Birasa n'aho Stade yatangiye kwangirika ku musingi wayo nubwo ari ku makoro
Ahagana ku muryango wa kane wa Stade Umuganda ni uku hameze ndetse biragaragara ko hangiritse cyane
Aho abantu bakarabira, hateganye n'umuryango wa gatatu wa Stade Umuganda
Aho amazi anyura nyuma yo kugaraba
Ku muryango wa kane harangiritse bikabije
Umuryango wa gatatu wa Stade Umuganda uri iburyo, unyuze ku marembo manini
Hari aho bigaragara ko nta gikozwe iyi stade izakomeza kwangirika birushijeho
Bigaragara ko iyi nzira imaze gusaza
Ingazi zijya ku muryango wa kabiri wa Stade Umuganda
Uruhande rwa Stade Umuganda ubona iyo uri ahigishirizwa imodoka, hanze yayo
Hanze y'umuryano wa kane wa Stade Umuganda haba ikibuga abana bakiniramo
Hanze, inyuma y'urwambariro rw'abakinnyi kuri Stade Umuganda
Inyuma ya Stade, uhagaze ibumoso bw'amarembo manini, hafi y'urwambariro
Ku marembo ya kabiri ya Stade Umuganda, aho abafana binjirira iburyo

Amafoto: Umwari Sandrine


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages