00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Stade Uwanja wa Taifa yitiriwe Benjamin Mkapa witabye Imana

Yanditswe na Kabera Haruna
Kuya 28 July 2020 saa 09:57
Yasuwe :

Perezida wa Tanzania, John Pombe Magufuli, yahinduye izina rya Stade Nkuru y’Igihugu yitwaga Uwanja wa Taifa ayitirira Benjamin Mkapa uherutse kwitaba Imana.

Benjamin William Mkapa yitabye Imana ku wa 24 Nyakanga 2020, yaguye mu Bitaro bya Dar es Salaam aho yari arwariye umutima. Mkapa wari ufite imyaka 81, yayoboye Tanzania kuva mu 1995 kugera mu 2005, asimburwa na Jakaya Mrisho Kikwete.

Kuri uyu Kabiri tariki 28 Nyakanga 2020 nibwo habaye umuhango wo gusezera mu cyubahiro no gushyingura Benjamin Mkapa.

Muri uyu muhango wabereye muri Stade Nkuru, Magufuli yavuze ko Benjamin Mkapa yashyigikiraga siporo kugeza aho hubatswe stade yakira abantu ibihumbi 60.

Perezida Magufuli yavuze ko iyo Benjamin Mkapa aza kuba akiriho atari kwemera ko bamwitirira iyi stade kuko atigeze ashishikazwa no kuba hari igikorwa runaka mu gihugu kimwitirwa.

Yagize ati ”Ndabizi neza iyo aza kuba akiriho ntabwo ibi yari kubyemera.”

Yongeyeho ko yakiriye ubutumwa bwinshi bumusaba ko iyo stade yakwitirirwa Nyakubahwa Mkapa.

Ku wa Mbere, umushoramari ukomeye muri Tanzania witwa Mohammed Dewji unafite ikipe ya Simba SC, yandikiye Perezida amusaba ko yahindura izina ry’iyi stade akayita Benjamin William Mkapa Stadium.

Mu rwandiko yandikiye Perezida, Dewji avuga ko impamvu yabisabye ari uko iyo stade yubatswe mu gihe Benjamin William Mkapa yari ku butegetsi.

Iyi stade iri mu zari nziza muri Afurika mu mwaka wa 2010 kuko ariyo yakiriye Ikipe y’Igihugu ya Brésil yiteguraga Igikombe cy’Isi cyabereye muri Afurika y’Epfo, igatsinda iya Tanzania ibitego 5-1 mu mukino wa gicuti.

Stade Mkapa yitwaga Uwanja wa Taifa, yubatswe mu 2007. Yakira abantu ibihumbi 60, ikaba yaruzuye itwaye akayabo kangana na miliyoni 56$.

Ni iya 11 nini muri Afurika, ikaba ariyo izwiho kwakira umukino w’ishiraniro wa Simba SC na Yanga SC zifite abafana benshi muri Tanzania.

Stade Uwanja wa Taifa yitiriwe Benjamin Mkapa witabye Imana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages