Stade yakira abantu ibihumbi basaga 40 izubakwa i Gahanga mu karere ka Kicukiro ntizakinirwaho imikino y’igikombe cy’Afurika cy’abakina imbere mu gihugu (CHAN) kizabera mu Rwanda mu 2016.
Mu Ukwakira 2013, Mustafa Cem Ozdemir, umwe mu bayobozi ba sosiyete yo muri Turukiya izubaka iyi stade, BABILAKS construction limited, yari yavuze ko mu mezi 24 iyi stade izaba yamaze kubakwa, imirimo yagombaga kurangira mu Ugushyingo 2015 bityo igakinirwaho CHAN.
Aganira na IGIHE, Bugingo Emmanuel, umuyobozi w’imikino muri Minisiteri ifite imikino mu nshingano zayo (MINISPOC) yavuze ko imirimo yo kubaka stade y’i Gahanga itaratangira kubera ibibazo byabaye mu nyigo yayo.
Yagize ati “ Umushinga ntiwahagaze ariko nyuma yo gusuzuma inyigo ku buryo bwa tekiniki twasanze irimo ibibazo bituma isubirwamo.”
Bimwe mu bibazo byagaragaye muri iyi nyigo harimo kutagaragaza mu buryo burambuye imiterere y’iyi stade, imiterere y’ibyumba cyane isaba ingero mpuzamahanga nk’urwambariro rw’abakinnyi basaba ko bisubirwamo.
Si iyi stade idindijwe n’inyigo kuko stade Huye yo igishushanyo cyari cyakozwe cyahinduwe mu gihe imirimo yo kuyubaka yari yatangiye.
Bugingo yavuze ko imikino ya CHAN itazakinirwa kuri iyi stade kuko basanze uko imirimo itinda gutangira byazadindiza imyiteguro cyane ko igihe gisigaye ari gito.
Bugingo ati “ Twahisemo gutekereza ubundi buryo, dushyira imbaraga mu gutegura izindi stade zishobora kwitabazwa.”
Stade y’i Gahanga ngo izaba ifite hotel y’inyenyeri 4 ifite ibyumba 200 n’ ubwogero mpuzamahanga bikazatwara hafi miliyari 2 Rwf.
Mu 2013, MINISPOC yari yatangaje ko imikino ya CHAN izaba iba ku nshuro ya kane izakinirwa kuri stade eshanu, stade Amahoro, stade ya Kigali, stade Umuganda i Rubavu, stade ya Muhanga n’iyi igomba kubakwa i Gahanga.



















TANGA IGITEKEREZO