00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Stade ya FC Barcelone yahinduriwe izina kubera Spotify

Yanditswe na Blaise Mukwende Nziza
Kuya 16 March 2022 saa 10:32
Yasuwe :

FC Barcelone yasinyanye amasezerano na Spotify icuruza umuziki kuri internet azasiga Stade y’iyi kipe yo muri Espagne ihinduriwe izina ikitwa ‘Spotify Nou Camp.’

Kuva iyi stade yakubakwa mu 1957, ni ubwa mbere ihawe umuterankunga uyitirirwa.

Izi mpande zombi ntizashyize hanze amafaranga byasabye kugira ngo ubu bufatanye bubeho nubwo bimwe mu bitangazamakuru byavuze ko yaba ari miliyoni 307 z’amadolari ya Amerika, asaga miliyari 312 z’amanyarwanda.

Aya masesezerano anakubiyemo ko uhereye mu mwaka utaha w’imikino, ikirangantego cya Spotify kizajya kigaragara imbere y’imipira ya FC Barcelone y’abagabo n’iy’abagore kikanambarwa ku myenda y’imyitozo yari isanzwe iterwa inkunga na Beko, uruganda rucuruza firigo.

Mbere y’uko Spotify itangazwa nk’umufatanyabikorwa mushya, Rakuten, ikigo cy’Abayapani gikora ubucuruzi bwo kuri internet nicyo cyari umuterankunga mukuru.

Spotify ni kimwe mu bigo bikomeye ku Isi mu gucururiza umuziki kuri murandasi. Uwayishinze ni Umunya-Suède witwa Daniel Ek wari uherutse gutangaza ko yifuza kugura Arsenal.

Stade ya FC Barcelone yiswe Spotify Nou Camp

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages