Kuva iyi stade yakubakwa mu 1957, ni ubwa mbere ihawe umuterankunga uyitirirwa.
Izi mpande zombi ntizashyize hanze amafaranga byasabye kugira ngo ubu bufatanye bubeho nubwo bimwe mu bitangazamakuru byavuze ko yaba ari miliyoni 307 z’amadolari ya Amerika, asaga miliyari 312 z’amanyarwanda.
Aya masesezerano anakubiyemo ko uhereye mu mwaka utaha w’imikino, ikirangantego cya Spotify kizajya kigaragara imbere y’imipira ya FC Barcelone y’abagabo n’iy’abagore kikanambarwa ku myenda y’imyitozo yari isanzwe iterwa inkunga na Beko, uruganda rucuruza firigo.
Mbere y’uko Spotify itangazwa nk’umufatanyabikorwa mushya, Rakuten, ikigo cy’Abayapani gikora ubucuruzi bwo kuri internet nicyo cyari umuterankunga mukuru.
Spotify ni kimwe mu bigo bikomeye ku Isi mu gucururiza umuziki kuri murandasi. Uwayishinze ni Umunya-Suède witwa Daniel Ek wari uherutse gutangaza ko yifuza kugura Arsenal.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!