Iyi mirimo yatangiye ku wa 4 Mutarama 2023, ubu igeze kure, aho bimwe mu bice bigize Stade ya Kigali byatangiye gusenywa, hitegurwa gushyirwaho ibishya.

Amakipe arindwi yari asanzwe ahakirira imikino yashatse ahandi yimukira. Ayo arimo APR FC, Gasogi United, Gorilla FC na AS Kigali zahisemo Stade ya Bugesera mu gihe Rayon Sports, Police FC na Kiyovu Sports zizajya zikinira i Muhanga.

Amafoto yafashwe na IGIHE ku wa Gatandatu tariki 21 Mutarama, agaragaza isakaro rya stade ryakuweho, hitegurwa gushyirwaho irigezweho.

Tapis ikinirwaho, amazamu n’uruzitiro bigize Stade nabyo byashyizwe hasi, bigiye gusimbuzwa ibishya.

Muri iyi mirimo izamara amezi atatu, hazanavugururwa urwambariro rwa stade nubwo nta myaka ibiri ishize hakozwemo izindi mpinduka.

‘Tapis’ yari isanzwe muri iki kibuga igiye gushyirwa hepfo ya Stade ya Kigali ahazwi nko kuri “Tapis Rouge”, hahoze higishirizwa imodoka, ubu naho hatangiye gutunganywa.

Iki gice ubu kirimo gusizwa neza n’imodoka zabigenewe, kugira ngo hashyirwe ibibuga by’imikino itandukanye nk’umupira w’amaguru, Basketball na Volleyball.

Stade ya Kigali imaze igihe itemerewe kwakira amarushanwa mpuzamahanga. Yahagaritswe guhera mu Ugushyingo 2021 kubera ko itujuje ibisabwa n’Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika (CAF).

'Tapis' ishaje iri kuvanwa kuri Stade ya Kigali hitegurwa gushyirwaho inshya
'Tapis' ishaje iri kuvanwa kuri Stade ya Kigali hitegurwa gushyirwaho inshya
Iyi Stade yafunzwe mu gihe cy'amezi atatu iri gusanwa
Iyi Stade yafunzwe mu gihe cy'amezi atatu iri gusanwa
Isakaro rya Stade ya Kigali ryakuweho, hagiye gushyirwaho inshyashya
Isakaro rya Stade ya Kigali ryakuweho, hagiye gushyirwaho inshyashya
Uretse isakaro, n'imbuga yo hasi yaharuwe
Uretse isakaro, n'imbuga yo hasi yaharuwe
Uruzitiro na rwo rwakuweho
Uruzitiro na rwo rwakuweho
Imbuga n'imiyoboro y'amazi yegereye ingazi zicarwaho n'abafana bigiye gusanwa
Imbuga n'imiyoboro y'amazi yegereye ingazi zicarwaho n'abafana bigiye gusanwa
Byinshi bigiye guhindurwa kuri iyi Stade
Byinshi bigiye guhindurwa kuri iyi Stade
Ingazi zasataguritse zigiye gusanwa
Ingazi zasataguritse zigiye gusanwa
Umwe mu bubatsi agerageza guconga imwe mu ngazi zigiye gusanwa
Umwe mu bubatsi agerageza guconga imwe mu ngazi zigiye gusanwa
Munsi ya Stade ya Kigali ahasanzwe hazwi nka Tapis rouge hagiye gushyirwaho tapis izavanwa muri Stade, hongerwemo n'ibibuga by'indi mikino
Munsi ya Stade ya Kigali ahasanzwe hazwi nka Tapis rouge hagiye gushyirwaho tapis izavanwa muri Stade, hongerwemo n'ibibuga by'indi mikino
Muri metero nkeya uvuye ku muhanda hazashyirwaho tapis y'umupira w'amaguru
Muri metero nkeya uvuye ku muhanda hazashyirwaho tapis y'umupira w'amaguru

Amafoto: Ntare Julius