Real Madrid na Valence CF zitaratakaza umukino muri ine imaze gukinwa, zombi zinganya amanota 10 n’ibitego birindwi zizigamye, ariko Los Blancos yinjije ibitego 10 mu gihe Valence yatsinze icyenda.
Vinícius Júnior umaze gutsinda ibitego bine na Karim Benzema ufite bitanu, bombi bitezweho kuzagora Valence izakira umukino kuri Stade Mestalla.
Umutoza wa Valence, José Bordalás, amaze iminsi agirira icyizere umunyezamu Georgian Giorgi Mamardashvili w’imyaka 20 ndetse na we yerekanye ko ashoboye, aho ku bufatanye n’ubwugarizi burimo Gabriel Paulista na Thierry Correia, bamaze kwinjizwa ibitego bibiri gusa.
Gusa, ku ruhande rwa Real Madrid, Carlo Ancelotti azakina uyu mukino adafite abakinnyi b’ingenzi barimo Ferland Mendy, Marcelo, Toni Kroos, Dani Ceballos na Gareth Bale kubera imvune.
Bordalás’ azaba adafite Umurusiya Denis Cheryshev wavunikiye ku mukino baheruka gutsindamo Osasuna ibitego 4-1 mu gihe uyu mukinnyi wo ku mpande usatira izamu yifashishwaga muri buri mukino mbere y’uko avunika.
Nubwo hari abakinnyi batazakina uyu mukino, nta gushidikanya ko ari wo uzaba uhanzwe amaso cyane muri Shampiyona ya Espagne mu mpera z’iki cyumweru.
Abakunzi b’umupira w’amaguru muri Afurika ntibashobora gucikwa n’uyu mukino kuko uzarekanwa uri kuba kandi mu mashusho meza ya HD ku mashene ya StarTimes.






Ibitekerezo 0