Ibi yabivuze ku wa Mbere, tariki ya 2 Kamena 2026, mbere yo kuva i Kigali berekeza mu Mujyi wa Marrakesh wo muri Maroc, aho bazakinira imikino ya gicuti.
Yabajijwe icyo bivuze ku Ikipe y’u Rwanda ku gukina imikino yagicuti, dore ko ari imikino idakunze kuboneka mu gihe yitegura amarushanwa akomeye, avuga ko izamufasha kogera kumenya uko abakinnyi bahagaze nyuma y’imikino iheruka.
Yagize ati “Iyi ni imikino y’ingenzi cyane kuri twe kuko ntabwo akenshi dukina imikino ya gicuti mbere yo kujya mu y’amajonjora. Ndumva rero ko imikino ibiri tuzahatanamo n’amakipe akomeye, izatwereka uko twazamuye urwego nyuma y’imikino ya FIFA Series.”
“Ni byiza cyane rwose, ahubwo ndashimira FERWAFA na Minisiteri ya Siporo byatumye bishoboka.”
Abajijwe impamvu hari bamwe mu bakinnyi yasize atigeze ahamagara mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, uyu Mwongereza yavuze ko impamvu ari ukudakina bihoraho mu makipe yabo.
Ati “Iyo uhitamo abakinnyi uhamagara, uhitamo abari gukina mu makipe yabo. Hari abakinnyi batatu batari gukina mu makipe yabo, nta mwanya dufite wo kubashyira ku rwego rwiza. Ni byiza rero ko babona umwanya wo gukina.”
“Murabona ko abakinnyi nahisemo bose ari abakinnyi bagize imikino bakina mu makipe yabo. Sinavuga amazina yabo ntahamagaye, ariko ndabazi kandi na bo bariyizi ntabwo nakwirirwa mbivugaho.”
Mu bakinnyi bahamagawe ntabwo hagaragayemo rutahizamu wa APR FC, Gilbert Mugisha utarakundaga kubura mu Ikipe y’Igihugu, hamwe na Hakim Sahabo uheruka gutsinda igitego mu byo u Rwanda rwatsinze muri FIFA Series ariko kuva yasubira mu ikipe ye ya AEK Athens F.C. yo mu Bugereki ntarabona umwanya wo gukina.
Mbere y’uko u Rwanda ruhura na Comores ku itariki ya 6 na Tanzania ku itariki ya 9 Kamena 2026, abakinnyi bazakora imyitozo iminsi itatu, izafasha umutoza kumenya neza urwego rw’abo yahamagaye.
Iyi mikino izafasha u Rwanda kwitegura neza gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika cya 2027 kizabera muri Kenya, Tanzania na Uganda, aho ruri mu Itsinda K isangiye na Mali, Cap-Vert na Liberia.



















Ibitekerezo 0