Ibisubizo bya MRI byagaragaje ko bamwe mu bakinnyi b’aya makipe batari ku kigero cyagenwe kugira ngo bakine iyi mikino. Hari nyuma y’uko amakipe umunani yose yari yitabiriye iri rushanwa amaze gupimwa.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika biciye mu ishami ryaryo ry’inama y’urubyiruko, ni ryo ryatangaje ko aya makipe yavuyemo hakurikijwe itegeko rigenga amarushanwa y’abatarengeje imyaka 17.
Iri tegeko rigira riti “Mu gihe imashini yabugenewe igaragaje ko byibuze umukinnyi umwe mu batanzwe n’ikipe apimwe, bikagaragara ko atujuje ibisabwa, ako kanya ikipe yamutanze ihita ikurwa mu irushanwa.”
Umunyamabanga Mukuru muri CECAFA, Auka Gecheo, yahise atangaza ko amakipe atandatu yasigaye ariyo ahita ashyirwa mu matsinda abiri agizwe n’amakipe atatu muri buri tsinda.
Itsinda rya mbere (A) ryisanzemo Ethiopia, Somalia na Tanzania. Itsinda rya kabiri ryo ririmo Uganda, Burundi na Sudani y’Epfo. Aya makipe yavuyemo yakurikiye u Rwanda na Eritrea nabyo byavuye muri iri rushanwa rugikubita kubera ibibazo by’amikoro.
Amakipe yabashije kuzuza ibisabwa kugira ngo yitabire, aratangira imikino kuri uyu wa Mbere tariki 3 Ukwakira 2022 muri Ethiopia.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!