00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sugira Ernest yafashije Rayon Sports kwikura i Rubavu

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 4 March 2020 saa 06:19
Yasuwe :

Rayon Sports yashoboye kwikura mu Karere ka Rubavu, ihatsindira Etincelles FC ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 21 wa Shampiyona wabereye kuri Stade Umuganda kuri uyu wa Gatatu.

Umukino watangiye ikipe ya Etincelles igaragara ko yafunze inyuma, gusa ikajya igerageza kuzamuka gahoro mu gihe Rayon Sports yo yahanahanaga umupira hagati ariko kubasha kugera ku izamu rya Etincelles bikagorana kubera urukuta rw’ab’inyuma.

Umukino waje guhinduka ku munota wa 16 ubwo Itangishaka Ibrahim, murumuna wa Nizeyimana Mirafa ukinira Rayon Sports, yatsindaga igitego ku mupira mwiza wari utanzwe na Akayezu Jean Bosco. Ni igitego cyaturutse ahanini ku burangare bw’abinyuma ba Rayon Sports baketse ko habayeho kurarira.

Ku munota wa 31 w’umukino nibwo umutoza Cassa Mbungo André utoza Rayon Sports, yavanyemo Nizeyimana Mirafa amusimbuza Bizimana Yanick na we wahise avunika ku munota wa 36, asimburwa na Mugisha Gilbert.

Igice cya mbere cyarangiye nta gihindute, Etincelles ikomeje kuyobora umukino n’igitego kimwe.

Igice cya kabiri cyatangiye ikipe ya Etincelles yafunze inyuma idashaka gusatira, ibintu byatanze umwanya ku ikipe ya Rayon Sports, iyotsa igitutu nubwo rutahizamu Sugira Erneste atabashije kubyaza umusaruro amahirwe yagiye abona.

Uku gusatira kwa Rayon Sports kwavuyemo igitego cyatsinzwe na Sekamana Maximwe ku munota wa 72 w’umukino.

Rayon Sports yakomeje kotsa igitutu ikipe ya Etincelles ni uko ku munota wa 81 Sugira Ernest atsinda igitego cy’intsinzi biturutse ku burangare bw’abinyuma ba Etincelles.

Gutsinda uyu mukino byafashije Rayon Sports gufata umwanya wa kabiri n’amanota 44, ikomeza kurushwa amanota arindwi na APR FC ya mbere, yo yatsinze Police FC igitego 1-0.

Rayon Sports izagaruka mu kibuga ku wa Gatandatu ihura na Musanze FC mu gihe Etincelles FC izakirwa na Marines FC zisangiye Stade Umuganda.

Uko amakipe yatsindanye ku munsi wa 21 wa Shampiyona

Ku wa Kabiri tariki ya 3 Werurwe 2020

  • SC Kiyovu 0 -1 Gasogi FC
  • Espoir FC 0 - 1 Gicumbi FC
  • AS Kigali 1-0 AS Muhanga
  • Mukura VS&L 1-0 Heroes FC

Ku wa Gatatu tariki ya 4 Werurwe 2020

  • APR FC 1-0 POLICE FC
  • Sunrise FC 1-2 Musanze FC
  • Etincelles FC 1-2 Rayon Sports FC
  • Bugesera FC 0-1 Marines FC
Rayon Sports yasubiye ku mwanya wa kabiri nyuma yo gutsindira Etincelles FC iwayo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages