Ni umukino Umutoza Cassa Mbungo Andre wa AS Kigali yagaragayemo nyuma y’uburwayi yari amaranye iminsi bwatumye asiba umukino w’umunsi wa cyenda wa Shampiyona Ikipe y’abanyamujyi yatsinzwemo na Musanze FC igitego 1-0 kuri Stade Ubworoherane.
AS Kigali itari ifite Kimenyi Yves mu izamu yarindishije Niyonkuru Pascal usanzwe ari umunyezamu wa gatatu.
Kuri Sunrise FC yaburaga rutahizamu w’Umunya-Nigeria, Babua Samson ugishaka ibyangombwa byo gukorera mu Rwanda.
Umutoza Mayanja Jackson yari yakoze impinduka ebyiri ugereranyije n’uko ikipe isanzwe ikina, yahinduriye umwanya Uwambazimana Leon amukura hagati mu kibuga amushyira mu mutima wa ba myugariro ndetse na Byukusenge Jean Michel usanzwe akina imbere aca ibumoso amugarura inyuma ibumoso.
Amakipe yombi yatangiye umukino akinira hagati cyane agacishamo asatirana bya hato na hato, byatumye igice cya mbere kirangira ari 0-0.
Mu gice cya kabiri ku munota wa 66, Umunya-Ghana, Laab Paul Garia yacomekeye Umunya-Uganda, Yafeesi Mubiru umupira wihutaga maze uyu rutahizamu atera ishoti rikomeye ryaciye hasi, umunyazu wa AS Kigali, Niyonkuru Pascal abona inshundura zinyeganyega.
Cyari igitego cya mbere cya Rutahizamu Yafeesi Mubiru muri Shampiyona watsinze ibigera kuri 14 umwaka ushize.
Iki gitego rukumbi ni cyo cyabonetse muri uyu mukino.
Nyuma y’umukino Umutoza Mayanja Jackson yavuze ko abasore be bashyize mu bikorwa ibyo bari bateguye kandi biza kubahira.
Yagize ati" Umukino wari mwiza, twari twawiteguye abasore bakoze ibyo twari twumvikanye kandi byaduhiriye."
"Twahinduye uburyo dutereka abakinnyi mu kibuga ndetse ngerageza no gushyiramo amayeri yanjye. Ndakeka umutoza wabanje yarakinishaga 4-3-3 ariko nazanye ukundi bagomba guhagarara mu kibuga ndetse ni ibanga ryanjye kugeza umukino urangiye. Ndashaka kugira ibyo nkosorera gusa iyi kipe ni nziza cyane yatsinda Ikipe iyo ari yo yose muri Shampiyona, icy’ingenzi ni uko bagomba kumva neza ibyo bakina ndetse no kuzamura imitekerereze yabo bakumva ko babishoboye."
Nyuma yo gutsinda uyu mukino, Sunrise FC iracyari ku mwanya wa nyuma n’amanota icyenda n’umwenda w’ibitego bitandatu.
AS Kigali yatsinzwe uyu mukino iri ku mwanya wa 15, aho ibanziriza uwa nyuma n’amanota icyenda n’umwenda w’ibitego bine. Izakurikizaho kwakira APR FC, yakirwe na Mukura VS kuri Stade Huye na Etincelles FC kuri Stade Umuganda.
Abakinnyi babanje ku ruhande rwa Sunrise FC: Mfashingabo Didier, Nzabonimana Prosper, Uwambajimana Leon, Byukusenge Jean Michel, Nzayisenga Jean Damour, Yafes Mubiru, Habamahoro Vincent, Niyibizi Vedaste, Laab Paul Garia, Robert Mukoghotya na Ndoli Mico Kevin.
Abakinnyi babanje ku ruhande rwa Sunrise FC: Niyonkuru Pascal, Akayezu Jean Bosco, Bishira Ratif, Ndayishimiye Thierry, Rugirayabo Hassan, Benedata Janvier, Rucogoza Iriyasa, Nishimwe Blaise, Iyabivuze ozee, Kone Lottin na Elisa Ssekisambu.
Amafoto: Ntare Julius



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!