Umutoza wa Sunrise FC, Seninga Innocent, yavuze ko agomba gutsindira Rayon i Kigali nk’uko yabikoze ahigika Kiyovu Sports.
Yagize ati “Dukina neza ku makipe akomeye, twatsindiye Kiyovu Sports i Kigali kandi turaza kubisubiramo kuri uyu wa Gatanu.’’
Yakomeje avuga ko shampiyona ari bwo igitangira bityo ikipe ye yizeye ko izakomeza kwitwara neza.
Mu rwego rwo gukomeza kwitegura uyu mukino, Visi Perezida wa Sunrise FC, Hodari Hillary, yatangaje ko kubona intsinzi kuri Rayon Sports bizatuma ikipe yinjira mu bihe byiza.
Yagize ati “Tugomba gutsinda Rayon Sports icyo byasaba cyose, bikadufasha kugaruka mu bihe byacu byiza.”
Nubwo bimeze bityo kurundi ruhande Rayon Sports itangaza ko intego ari ukubona amanota atatu ikisubiza umwanya wa mbere.
Rayon Sports kandi yamaze kugarura abakinnyi bayo bari bafite ibibazo by’imvune barimo Willy Esombe Onana, Rwatubyaye Abdul, Tuyisenge Arsène na Nishimwe Blaise.
Mbirizi Eric na Raphael Olise Osaluwe bavunikiye mu mukino uheruka wahuje iyi kipe na Espoir FC ikaza no kuwutsinda ibitego 3-0, bo barashidikanywaho.
Rayon Sports ifite ibirarane bibiri, iri ku mwanya wa kabiri muri shampiyona n’amanota 15 mu gihe Sunrise FC iri ku mwanya wa cyenda n’amanota umunani.
Kwinjira ku mukino wa Rayon Sports na Sunrise FC ni ibihumbi 3 Frw ahasanzwe, ibihumbi 5 Frw ahatwikiriye n’ibihumbi 10 Frw muri VIP.
Imikino yose y’umunsi wa munani
Ku wa Gatanu, tariki 4 Ugushyingo 2022
– Rayon Sports VS Sunrise (Saa 18:00)
Ku wa Gatandatu, tariki 5 Ugushyingo 2022
– Musanze Fc VS Mukura (Saa 15:00)
– Marine FC VS Police FC (Saa 15:00)
Ku Cyumweru, tariki 6 Ugushyingo 2022
– Rwamagana City VS Etincelles FC (Saa 15:00)
– AS Kigali VS Bugesera FC (Saa 15:00)
– APR FC VS Gorilla FC (Saa 18:30)
– Espoir FC VS Gasogi United (Saa 15:00)
– Rutsiro FC VS Kiyovu Sports (Saa 15:00)



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!