Mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki ya 31 Nyakanga 2026, ni bwo iyi kipe yatangaje ko yongereyemo abakinnyi bashya mu rwego rwo kwitegura umwaka w’imikino wa 2026/27.
Mu bakinnyi bongerewe muri iyi kipe itozwa na Banamwana Camarade, harimo myugariro Hakizimana Adolphe wakiniraga Gasogi united, akaba yahawe amasezerano y’imyaka ibiri.
Musa Tchitchi Ndusha wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Conge (RDC) wakiniye AS Vita Club nk’umukinnyi wo mu kibuga hagati ufasha ba rutahizamu, na we yahawe amasezerano y’imyaka ibiri.
Umurundi Ndikumana Arteta wari kapiteni wa Gicumbi FC aho yayifashaga mu kibuga hagati ndetse no gutaha izamu, na we ni umukinnyi mushya wa Sunrise FC yo mu Karere ka Nyagatare, akaba yayisinyiye imyaka ibiri.
Undi mukinnyi mushya w’iyi kipe ni Umunya-Cameroun, Essaga Lekoua Francis, ukina mu bwugarizi, akaba yasinye amasezerano y’imyaka ibiri ari umukinnyi wa Sunrise FC.
Sunrise FC igize abakinnyi 11 bashya, dore ko biyongereye kuri Nyamurangwa Moses, Ndikumana Christian, Duru Ikenna, Mfashingabo Didier, Rashidi Mapoli Yekini, Ntibazonkiza Djuma na Nzeyimana Jean Petit.
Sunrise FC yegukanye Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri ya 2025/26, izamukana na Etoile de l’Est nyuma y’uko Unity FC igaragaje ko nta bushobozi bwo gukina Icyiciro cya Mbere.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!