00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Simon Tamale yacyeje urugwiro rw’Abafana ba Rayon Sports n’ikaze yahawe

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 10 September 2023 saa 03:02
Yasuwe :

Umunyezamu wa Rayon Sports, Simon Tamale, yerekanye amarangamutima yatewe n’urugwiro rw’abafana ba Rayon Sports bayijya inyuma ku bwinshi ndetse anemeza ko ari bishya kuri we gukinira imbere y’imbaga ingana uko.

Hari nyuma yo kwegukana Igikombe cya RNIT Savings Cup gitegurwa na B&B Sports Agency aho Rayon Sports yatsinze mukeba wayo w’ibihe byose Kiyovu Sports ibitego 3-0, ku wa 8 Nzeri 2023.

Aganira na IGIHE, Tamale, watangiye muri iyi Kipe atitwara neza yavuze ko uko agenda akina imikino nyinshi arushaho kugaragaza ubushobozi bwe ndetse anashimira abafana bamwihanganiye igihe atari ahagaze neza.

Yagize ati "Ni abafana beza cyane, ndabashinira cyane uburyo banyakiriye nkiza, bafite urukundo rw’ikipe kandi barwerekana mu buryo bwihariye.’’

Uyu munyezamu ukomoka muri Uganda yageze muri Rayon Sports muri Nyakanga 2023 avuye muri Maroons FC y’iwabo.

Akigera muri Gikundiro ntiyahiriwe n’iminsi ye ya mbere mu ikipe ahanini kubera uko yitwaye mu mikino ya mbere, agaragaza guhuzagurika.

Yagize ati "Nkiza ntibyagenze neza ariko nk’umukinnyi ndetse n’umugabo mba ngomba guhangana n’izo ngorane zose. Habaye byinshi gusa mba ngomba kubiha igihe."

"Kugeza ubu maze gukina imikino myinshi ya gicuti n’uyu reka nywite uwa gicuti kuko si irushanwa. Uretse uwa Vital’o ninjijwe igitego, itatu muri yo harimo n’uyu nta gitego ninjijwe. Mfite icyizere ko bizagenda neza no mu mikino itaha."

Simon Tamale yongeyeho ko yatunguwe n’umubare munini w’Aabafana ba Rayon Sports buzura stade kuko iwabo bidasa n’ibyo.

Yagize ati "Ni umwaka wanjye wa mbere nkina mu Rwanda, ni ubwa mbere nakinira imbere y’imbaga y’abafana bangana batya, ni bishya kuri njye, si ko bimeze iwacu."

"Wenda ku Ikipe y’Igihugu yacu, yego wabibona ariko kuri ’club’ usanga ari bake cyane. Ndabashimira ubwitange bahorana, urukundo batwereka kandi na twe tuzagerageza kubasubiza tubaha ibyishimo n’ibikombe."

Tamale w’imyaka 28 yaje amaze kureshywa na bagenzi be bakomoka mu gihugu kimwe ndetse ni bo bamufashije kumenyera ubuzima bwa Kigali n’Igihugu muri rusange.

Yagize ati "Umubano wanjye na Ojera na Esenu ni mwiza cyane. Ni bo bangiriye inama yo kuza hano kandi nasanze narafashe icyemezo cyiza."

"Iyo tuganira tuba twishimye duseka, dusubiza ibihe inyuma uko twahuraga kenshi muri ruhago ya Uganda. Mu Rwanda twitsa cyane ku bafana bacu, imikinire yacu ndetse n’ukuntu Shampiyona ya hano ikomeye cyane bitandukanye n’uko abari hanze y’iki gihugu babikeka."

Simon Tamale umaze kwegukana ibikombe bibiri mu mezi atatu gusa amaze muri Gikundiro ari mu bakinnyi Rayon Sports izahagurukana berekeza muri Libya gukina na Al Hilal Benghazi SC mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup ya 2023-24.

Umunyezamu Simon Tamale yanyuzwe n'urugwiro rw'abafana ba Rayon Sports n'uburyo bashyigikira ikipe bihebeye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages