Kuri uyu wa Kane, tariki ya 5 Mutarama 2026, ni bwo Gorilla FC yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga zayo itangaza ko yinjije umukinnyi mushya.
Tansele ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yageze muri Gorilla FC nyuma yo gusesa amasezerano yari afitanye na Kiyovu Sports mu mpeshyi ya 2025, asinyira Gorilla FC umwaka umwe.
Nubwo yerekeje muri iyi kipe ariko nta kwezi yayimazemo kuko yahise ajya muri Police FC yakinnyemo amezi atandatu ariko urwego rwe ntirwashimwa n’iyi kipe yahise imurekura.
Yavuzwe mu makipe atandukanye arimo na AS Kigali, ariko Gorilla FC na yo yasanze igifite ikibazo cya ba rutahizamu ihitamo kugumana uyu mukinnyi kugira ngo azayifashe mu mikino yo kwishyura ya Shampiyona y’u Rwanda.
Uyu mukinnyi ageze muri iyi kipe nyuma y’uko iherutse gusinyisha Kanamugire Roger wahoze muri Rayon Sports.
Tansele asanze Gorilla FC ikeneye amanota menshi mu mikino yo kwishyura, kuko kugeza ubu iri ku mwanya wa 13 n’amanota 19 ku rutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda nyuma y’imikino 18 imaze gukina.
Back home where he belongs. 🦍🏠
Bienvenue Mosengo! 🤝 pic.twitter.com/XKgYZ4ZFQL
— Gorilla FC (@Gorillafc_) February 5, 2026



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!