Tanzania yakoze ibyo yasabwaga itsinda ku mukino usoza CECAFA Ethiopia zari zihanganiye igikombe ibitego 4-1, igira amanota arindwi yanganyaga na Uganda ariko yegukana igikombe kubera ibitego byinshi iziganye kuko no mu mukino yahuyemo na Uganda nayo yayitsinze 4-1.
Ethiopia nayo yari ifite amahirwe yo kwegukaan iki gikombe iyo ibasha kwitwara neza ku munsi wa nyuma, niyo yari yatangiye umukino neza itsinda igitego ku munota wa 29 cya Meselu Abera Tesfamariam ndetse iminota 45 irangira kitishyuwe.
Mu gice cya kabiri Tanzania yaje yahinduye imikinire, igahererekanya neza kandi igakoresha amahirwe yose ibonye, ku munota wa 46 Mwanahamisi Omary Shurua yishyura igitego, Donisia Daniel Minja ashyiramo icya kabiri kuwa 56, Stumai Abdallah Athumani atsinda icya gatatu kuwa 60 naho Fatuma Mustapha Swalehe ashyiramo agashinguracumu kuwa 91.
U Rwanda rwari rwagerageje kwihagararaho muri iri rushanwa ndetse akaba arirwo rwonyine rwabashije gutsinda Tanzania, rwatangiye umukino warwo wa nyuma saa 16h30 ruhura na Kenya yari itaratsinda umukino n’umwe, rukaba rwasabwaga kuyitsinda kugira ngo rurangize mu makipe y’imbere.
Ntibyarukundiye kuko Kenya yaje irwana ku ishema, idashaka gutaha ari iya nyuma nta n’amanota atatu ibonye na rimwe, maze ikosora amakosa yari yagiye ikora mu mikino yabanje.
Iyi kipe yatsinze igitego cya mbere ku munota wa 10 cya Mercy Onyango Achieng, abakobwa b’u Rwanda bagerageza uko bacyishyura biranga mu gice cya kabiri Tereza Obunyu Engesha abatsinda icya kabiri ku munota wa 59 iminota 90 irangira batabashije kwishyuramo na kimwe.
Nyuma y’imikino ine buri kipe muri eshanu zari zitabiriye iri rushanwa yakinnye, Tanzania yasoje ifite amanota arindwi inganya na Uganda ariko ikaba yari iziganywe ibitego bitandatu mu gihe Uganda yari ifite umwenda wa kimwe.
Tanzania yahise yegukana iri rushanwa ku nshuro ya kabiri ikurikirana, Uganda iba iya kabiri, ikurikirwa na Ethiopia, Kenya ifata umwanya wa kane naho u Rwanda rusoza ari urwa gatanu.
Ni inshuro ya gatatu CECAFA y’abagore ibayeho kuko bwa mbere yabaye mu 1986 yegukanwa na Zanzibar.











Ibitekerezo 0