Mohammed Adil yareze APR FC mu Rukiko rw’Ubujurire rwa TAS muri Kamena 2023 nyuma y’uko iki kirego na FIFA yagitesheje agaciro muri Gucurasi 2023.
Mu Ukuboza 2023, abakinnyi batatu ba APR FC; Umunyezamu Ishimwe Pierre, Myugariro Ndayishimiye Dieudonné na Ruboneka Jean Bosco ukina hagati mu kibuga, bavuye mu Rwanda bajya mu Busuwisi gutanga ubuhamya ku byo APR FC yarezwemo na Adil Erradi Mohammed.
Amakuru agera ku IGIHE yemeza ko TAS ijya gufata umwanzuro wo gutesha agaciro iki kirego yagendeye ku kuba nyuma yo guhagarikwa, Mohammed Adil yarahise yivumbura agasubira iwabo nta ntambwe n’imwe ateye yo kwerekana akarengane ke.
Iby’iki kirego bikaba byahise bishyirwaho akadomo kuko TAS yagaragaje ko ibyo uyu mutoza w’Umunya-Maroc aburana nta shingiro bifite.
Tariki 14 Ukwakira 2022, ni bwo APR FC yahagaritse mu kazi mu gihe kingana n’ukwezi Adil Erradi Mohammed wavuzweho guteza umwuka mubi no guhindanya isura y’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu.
Ni icyemezo uyu Munya-Maroc yavuze ko atishimiye kuko cyafashwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko gishingiye ku itegeko rigenga umurimo mu Rwanda mu gihe we ari umutoza mpuzamahanga w’umupira w’amaguru ugengwa n’amategeko y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA).
Adil Mohammed utaranyuzwe n’uko yafashwe, yahisemo gusubira iwabo muri Maroc tariki 23 Ukwakira 2022 nyuma y’amezi 38 n’ibyumweru bitatu yari amaze mu Ikipe y’Ingabo z’Igihugu. Icyo gihe yavuze ko atazagaruka ahubwo ko igihe ari cyo kizabigena.
Adil yageze mu Rwanda muri Kanama 2019, ahava muri Ukwakira 2022 yegukanye ibikombe bitatu bya Shampiyona harimo bibiri bya mbere yatwaye yikurikiranya adatsinzwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!