00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tchabalala yatandukanye na Al Ta’awon SC yo muri Libya

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 22 January 2024 saa 09:40
Yasuwe :

Rutahizamu w’Umurundi wamenyekanye cyane muri AS Kigali, Shabban Hussein (Tchabalala) yatandukanye na Al Ta’awon yo muri Libya yari amazemo amezi atandatu gusa.

Nubwo impamvu yo gutandukana kw’impande zombi itaramenyekana, amakuru agera kuri IGIHE yemeza ko kuri ubu uyu rutahizamu atakibarizwa muri iyi Kipe.

Amakuru yizewe avuga ko Shabalala azaguma muri Libya mu gihe cy’icyumweru kimwe ari kuvugana n’amakipe amwifuza azabone gufata rutemikirere asubira i Burundi.

AS Kigali ifite ikibazo cya ba rutahizamu itegereje ikizava mu biganiro hagati ya Tchabalala n’amakipe yo muri Libya amwifuza hanyuma nayo ikabona gutangira ibiganiro na we.

Tchabalala usanzwe akinira Ikipe y’Igihugu y’u Burundi, Intamba ku Rugamba, yakiniye amakipe y’iwabo nka Flambeau de l’Est, Vital’O nyuma yerekeza mu Rwanda mu Amagaju FC, Rayon Sports yamenyekaniyemo cyane mu 2018. Yahavuye yerekeza muri Baroka FC yo muri Afurika y’Epfo akomereza muri Ethiopian Coffee yo muri Ethiopia, yavuyemo agaruka mu Rwanda muri AS Kigali.

Rutahizamu Hussein Tchabalala yatandukanyen na Al Ta'awon SC yari amazemo amezi atandatu gusa
Shabban Hussein Tchabalala asanzwe akinana na Niyonzima Haruna muri Al Ta'awon SC
Iyi niyo Kipe Shabban Hussein yakiniraga baje gutandukana
Uyu Rutahizamu yamenyekanye cyane muri AS Kigali aho yahize abandi mu gutsinda ibitego byinshi mu mwaka wa 2021-22

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages