00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tchabalala yateye umugongo Mukura VS ajya mu ikipe yo muri Ethiopia

Yanditswe na Ngabo Roben
Kuya 25 January 2019 saa 09:52
Yasuwe :

Rutahizamu Shaban Hussein Tchabalala, wifujwe na Mukura VS yafashe umwanzuro wo kwerekeza muri Coffee Sport Club yo muri muri Ethiopia.

Nyuma yo kugira ibihe byiza mu Rwanda mu myaka ibiri ishize aho yatsinze ibitego 12 mu Amagaju FC mu mwaka w’imikino 2016-17 no gufasha Rayon Sports kugera mu matsinda ya CAF Confederation Cup 2018, ikanayitwaramo neza, Tchabalala yashimwe anagurwa na Baroka FC.

Iyi kipe irwanira kutamanuka muri Afurika y’Epfo, ntabwo yashimye urwego rwa Tchabalala bituma atabona umwanya wo gukina inamurekura mu Ukuboza 2018.

Yabwiye IGIHE ko amakipe yo mu Rwanda arimo Mukura VS, yamwifuje kuko yari amaze hafi ukwezi n’igice ari i Burundi nta kipe afite ariko we ahitamo kujya gukina muri Ethiopia.

Yagize ati “Natandukanye na Baroka FC ngirana ibiganiro n’amakipe atandukanye yo mu Rwanda. Abagaragaje ko banyifuza cyane ni abayobozi ba Mukura VS, bifuzaga ko nabakinira iyo babona itike y’amatsinda y’imikino ya CAF. U Rwanda ni igihugu nkunda kandi nagiriyemo amahirwe ariko umupira ni akazi kanjye, nahisemo aho bampa amafaranga menshi.”

Iyi kipe iyoboye urutonde rwa shampiyona muri Ethiopia itozwa na Didier Gomes Da Rosa, Umufaransa nawe watoje Rayon Sports yo mu Rwanda mu 2013-14.
Shaban Hussein Tchabalala abaye umukinnyi wa kabiri usinyiye Coffee Sport Club ukomoka muri Afurika y’Iburasirazuba nyuma y’umunyezamu wa Uganda Ismail Watenga.

Uyu rutahizamu ntabwo abakunzi ba Rayon Sports bazamwibagirwa
Yafashije Rayon Sports kugera mu matsinda ya CAF Confederation Cup ayitsindira ibitego bine muri iri rushanwa
Shaban Hussein Tchabalala yasinyiye Coffee Sports Club yo muri Ethiopia
Iyi kipe itozwa na itozwa na Didier Gomes Da Rosa
Coffee Sport Club niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona muri Ethiopia

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages