00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Team Manager w’Amavubi yahinduwe

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 20 August 2014 saa 08:00
Yasuwe :

Nyuma y’umukino wahuje u Rwanda na Congo Brazzaville, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryahinduye Ngarambe Alfred wari ushinzwe imibereho y’abakinnyi mu ikipe y’igihugu (Team manager) agirwa Mugabe Bonnie usanzwe ashinzwe kumenyekanisha ibikorwa n’itangazamakuru.
Ngarambe Alfred wakoraga imirimo yo gushakira abakinnyi ibyangombwa, amatike y’indege no gutegura umwiherero n’ibindi bibazo by’abakinnyi b’Amavubi, avuga ko aka kazi kahawe undi muntu mu gihe biteguraga (…)

Nyuma y’umukino wahuje u Rwanda na Congo Brazzaville, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryahinduye Ngarambe Alfred wari ushinzwe imibereho y’abakinnyi mu ikipe y’igihugu (Team manager) agirwa Mugabe Bonnie usanzwe ashinzwe kumenyekanisha ibikorwa n’itangazamakuru.

Ngarambe Alfred wakoraga imirimo yo gushakira abakinnyi ibyangombwa, amatike y’indege no gutegura umwiherero n’ibindi bibazo by’abakinnyi b’Amavubi, avuga ko aka kazi kahawe undi muntu mu gihe biteguraga umukino na Nigeria tariki ya 6 Nzeli 2014 i Calabar nubwo bahise basezerwa muri aya majonjora kuko Dady Birori yakoreshaga ibyangombwa bibiri.

Yagize ati “Nshobora kuba ntagifite iyi mirimo kuko nagombaga kuba ntegura umukino wa Nigeria ariko byahawe undi muntu.”

Ngarambe Alfred n'umutoza Constantine yari Team Manager w'Amavubi kuva mu 2011

Biravugwa ko hashize igihe gisaga umwaka nta masezerano benshi mu bafatanya n’umutoza Stephen Constantine bafite ariko ibyo bagombwa babibwaga uko bikwiye.

Ngarambe yahakanye amakuru yavugaga ko ubwo bari muri Congo Brazzaville gukina umukino ubanza yari mu itsinda ryanze ko Birori Dady akina kuko hari hashize iminsi havuyeho ikirego cya Libya cyavugaga ko uyu yabonye ubwenegihugu mu buryo butemewe.

Aganira na IGIHE, Mulindahabi Olivier, umunyamabanga muri FERWAFA yavuze ko Ngarambe Alfred atagifite iyi mirimo, yahawe Mugabe Bonnie ushizwe itangazamakuru muri Ishyirahamwe.

Mulindahabi avuga ko nta mwanya wa Team manager mu makipe y’igihugu uhoraho uhari ahubwo ko FERWAFA iteganya ko buri mukozi ahabwa amahirwe yo kubikora ngo babongerere ubumenyi, avuga ko uwo aba yitwa Team administrator.

Komite nyobozi yemeje ko abakozi ba FERWAFA bazajya basimburana kuba Team manager

Yagize ati “ Nta masezerano yo kuba Team manager mu ikipe y’igihugu tugira, birazenguruka ku bakozi bose ba FERWAFA, ubu utahiwe ni Mugabe kuko niwe mukozi mushya dufite ngo nawe amenyere izo nshingano.”

Nubwo uyu muyobozi avuga ko abakozi bahinduranya uyu murimo mu ikipe y’igihugu, kuva mu 2011, ubwo Nshimiyimana Eric yasimburaga Sellas Tetteh gutoza Amavubi Ngarambe Alfred niwe wakoraga nka Team manager.

Mulindahabi akomeza avuga ko gusimbuza Ngarambe byatangiye kwigwa mu nama ya komite nyobozi yabaye muri Gicurasi biza kwemezwa mu nama iheruka ko azahindurwa bavuye muri Congo Brazzaville.

Mugabe Bonnie yagizwe ushinzwe abakinnyi mu ikipe y'igihugu yari asanzwe ashinzwe itangazamakuru muri FERWAFA

Bimwe mu bibazo byari muri iyi kipe y’igihugu ni abakinnyi bahamagarwa ntibitabire umwiherero w’Amavubi byatumye bamwe basa nk’abasezererwa mu ikipe y’igihugu by’agateganyo n’umutoza Stephen Constantine.

Uzamukunda Elias “Baby” na Nirisarike Salomon bakina i Burayi bahamagawe ubwo u Rwanda rwiteguraga gukina na Congo Brazzaville ntibitaba naho Dady Birori yikura mu mwiherero ubwo iyi kipe yiteguraga gukina na Gabon umukino wa gicuti.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages