00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tennis: Andy Murray yahagaritse gukina irushanwa rya Wimbledon

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 5 July 2024 saa 03:02
Yasuwe :

Umwongereza Andy Murray umaze imyaka 20 ari umukinnyi kabuhariwe muri Tennis arimbanyije ibikorwa byo gusezera uyu mukino cyane ko yatangaje ko atazongera gukina Wimbledon.

Mu ijoro ryatambutse rya tariki ya 4 Nyakanga 2024, ni bwo Andy Murray yagaragarije abafana barenga ibihumbi 10 bari bitabiriye umukino we yatsinzwe ari gukinana na murumuna we, Jamie Murray.

Aba bombi bakimara gutsindwa na John William Peers wakinanaga na Rinky Hijikata, bahise basezererwa ku ijonjora rya mbere (First Round), Andy Murray avuga ko ubuzima bwe butamwemerera gukomeza.

Yagize ati “Ndumva ndangije neza kugeza ubu. Niba ari igihe cya nyacyo cyangwa atari cyo, simbizi. Gusa bakoze akazi gakomeye cyane [Abategura Wimbledon]. Biragoye kuko nifuzaga gukomeza gukina, ariko ntibyankundira. Imiterere y’umubiri iragoye cyane, ariko nifuzaga kuzahora nkina. Nakundaga umukino.”

Andy Murray ni umwe mu bakinnyi beza ba Tennis babayeho. Yegukanye Grand Slam eshatu zirimo (Wimbledon ebyiri mu 2013 na 2016) ndetse na US Open mu 2012.

Yageze ku mukino wanyuma mu rushanwa akomeye inshuro 10. Yabaye nimero ya mbere ku isi mu 2016 ariko muri rusange yamaze ibyumweru 41 yicaye kuri uyu mwanya.

Andy Murray yahagaritse gukina irushanwa rya Wimbledon

Kanda hano udukurikire kuri WhatsApp Channel


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages