Mu ijoro ryatambutse rya tariki ya 4 Nyakanga 2024, ni bwo Andy Murray yagaragarije abafana barenga ibihumbi 10 bari bitabiriye umukino we yatsinzwe ari gukinana na murumuna we, Jamie Murray.
Aba bombi bakimara gutsindwa na John William Peers wakinanaga na Rinky Hijikata, bahise basezererwa ku ijonjora rya mbere (First Round), Andy Murray avuga ko ubuzima bwe butamwemerera gukomeza.
Yagize ati “Ndumva ndangije neza kugeza ubu. Niba ari igihe cya nyacyo cyangwa atari cyo, simbizi. Gusa bakoze akazi gakomeye cyane [Abategura Wimbledon]. Biragoye kuko nifuzaga gukomeza gukina, ariko ntibyankundira. Imiterere y’umubiri iragoye cyane, ariko nifuzaga kuzahora nkina. Nakundaga umukino.”
Andy Murray ni umwe mu bakinnyi beza ba Tennis babayeho. Yegukanye Grand Slam eshatu zirimo (Wimbledon ebyiri mu 2013 na 2016) ndetse na US Open mu 2012.
Yageze ku mukino wanyuma mu rushanwa akomeye inshuro 10. Yabaye nimero ya mbere ku isi mu 2016 ariko muri rusange yamaze ibyumweru 41 yicaye kuri uyu mwanya.
Kanda hano udukurikire kuri WhatsApp Channel



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!