Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 30 Gicurasi 2026, ni bwo muri Rod Laver Arena iri mu Mujyi wa Melbourne hakiniwe imikino ya ½ cy’irushanwa rya Australian Open.

Novak Djokovic uri ku mwanya wa kane ku rutonde rw’abakinnyi beza ku Isi, yakinnye na nimero ya kabiri, Jannik Sinner, amutsinda amaseti 3-2 (3-6, 6-3, 4-6, 6-4, 6-4).

Undi mukino wari ukomeye wahuje Carlos Alcaraz uri ku mwanya wa mbere, atsinda Alexander Zverev uri ku mwanya wa gatatu amaseti 3-2 (6-4, 7-6, 6-7, 6-7, 7-5).

Novak Djokovic w’imyaka 38 na Carlos Alcaraz w’imyaka 22, bahise bagera ku mukino wa nyuma, aho bagomba guhura ku nshuro ya cyenda mu marushanwa akomeye.

Muri izo nshuro zose Novak Djokovic ukomoka muri Serbia yatsinze imikino itanu, Carlos Alcaraz wo muri Espagne atsindamo imikino ine.

Umukino wa nyuma wa Australian Open 2026, uteganyijwe ku Cyumweru, tariki ya 1 Gashyantare 2026.

Carlos Alcaraz na Novak Djokovic ni bamwe mu bakinnyi bakomeye muri Tennis kugeza ubu
Carlos Alcaraz na Novak Djokovic ni bamwe mu bakinnyi bakomeye muri Tennis kugeza ubu