Ibi Froger uyoboye shampiyona kugeza ubu adatsinzwe, yabitangarije itangazamakuru ubwo yabonaga ikipe ye yishyurwa igitego ku munota wa nyuma, mu mukino yanganyijemo na AS Kigali 2-2 bigatuma bidindiza ibirori byayo by’igikombe.
Nyuma y’umukino Froger yavuze ko abakinnyi be batitanze uko bikwiye kandi iyo ukinira APR FC uba ugomba kugaragaza imbaraga buri mukino.
Ati “Twagakwiye kuba tuzi ko amakipe akina natwe yose aba yashyizemo ingufu. Ikibazo kuri njye ni uko buri gihe bivugwa ko abo duhanganye usanga ari bo baba bashaka gutsinda kuturusha."
"Njye simbizi, ubundi iyo uri umuntu ushaka intsinzi uba ugomba gushaka gutsinda buri mukino, iyo utabikoze ukinira APR FC biba ari ikibazo ku bijyanye n’ejo hazaza kuko ni ikipe iba ishaka gutsinda buri mukino”.
Uyu mufaransa uko byagenda kose uzahesha APR FC igikombe cya 22 cya shampiyona, yavuze ko abakinnyi be bakomeje gukina nk’uko bakinnye ku mukino wa AS Kigali, byarangira inzozi zabo zo kurenga icyiciro bagarukiyemo mu marushanwa nyafurika zitaba impamo.
Ati “Abakinnyi bagombaga guha ubutumwa abayobozi niba APR FC ya 2023-2024 ishobora kuba ikipe yakwitwara neza mu mikino nyafurika ikarenga aho yageze ubushize.”
“Ku bwanjye nkurikije umukino w’uyu munsi nagizeho impungenge, bose nta bushobozi bagaragaje mvugishije ukuri, twagaragaje ingufu nke kandi muri Afurika iyo ubikoze urabihanirwa ni ngombwa ko duhindura ku mukino ukurikira”.
Thierry Froger na APR FC bazahura na Kiyovu Sports kuri uyu wa Gatandatu mu mukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona aho iyi kipe y’ingabo z’igihugu isabwa inota rimwe ryonyine ikegukana shampiyona ya gatanu yikurikiranya. Umukino ubanza wahuje amakipe yombi yari yanganyije igitego 1-1.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!