Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane nibwo uyu mwanzuro watangajwe n’ubuyobozi bwa AS Monaco nyuma yo kutishimira uko Thierry Henry yitwaye mu mikino ibiri iheruka, aho yanyagiwe 5-1 na Strasbourg FC mu mpera z’icyumweru gishize ikanasezererwa mu gikombe cy’igihugu na Metz FC yo mu cyiciro cya kabiri.
Uyu mutoza watoje AS Monaco imikino 20 agatsindamo ine gusa, yirukanywe iminsi mike nyuma yo gusinyisha abakinnyi b’ibihangange bafashe imyanzuro yo kujya muri iyi kipe kubera we, barimo Ronaldo Aparecido Rodrigues wo muri Brazil n’umunya-Espagne Francesc "Cesc" Fàbregas wavuye muri Chelsea.
Nyuma yo gutandukana na Henry iyi kipe iraba ifashwe n’usanzwe ari umutoza wungirije wayo Franck Passi wigeze no kuba umutoza w’agateganyo mu makipe akomeye nka Olympique de Marseille na Lille zo mu Bufaransa.
Ni mu gihe ibiganiro bikomeje hagati ya AS Monaco na Leonardo Jardim ari nawe Thierry Henry yasimbuye, ngo abe yayisubiramo.






Ibitekerezo 0