Manchester United iri gushaka uko yiyubaka kugira ngo izitware neza mu mwaka utaha. Ikiyiraje ishinga kurusha ibindi ni ugushaka abatoza bashya bazayifasha mu mwaka utaha dore ko izakina na UEFA Europa League.
Iyi niyo mpamvu umuherwe w’iyi kipe Sir Jim Ratcliffe yahuriye na Thomas Tuchel mu Bufaransa kugira ngo baganire ku cyakorwa kugira ngo azayitoze.
Tuchel ntabwo yemeye aka kazi kuko kuva yasezererwa muri Bayern Munich yafashe umwanzuro wo kuba ahagaritse gutoza by’agateganyo mu rwego rwo kuruhuka.
Si Man United yonyine yifuje uyu mutoza wanyuze muri Chelsea kuko yahakaniye na Borussia Dortmund ndetse na Paris Saint-Germain zashakaga kumuha akazi.
Biravugwa ko nyuma yo guhakanira iyi kipe biteganyijwe ko Sir Jim Ratcliffe ahita yerekeza ku Mutoza Mukuru w’u Bwongereza, Gareth Southgate, akaba yayijyamo nyuma y’irushanwa rya Euro 2024.
Abandi batoza bavuzwe muri Manchester United harimo Mauricio Pochettino na Graham Potter birukanwe muri Chelsea, Thomas Frank wa Brentford n’abandi nubwo na Erik ten Hag acyifitiye icyizere.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!