Inteko rusange ya CAF yabereye i Cairo tariki ya 6 Kanama 2015 yemeje ko amakipe azitabira iyi mikino izabera mu Rwanda azatomborana kuya 18 Ugushyingo 2015 i Kigali habura amezi abiri ngo irushanwa ritangire.
CAF yemeje ko intumwa zayo zizaba ziri mu Rwanda mu matariki ya 23-27 Kanama 2015 kureba aho imyiteguro igeze no kugirana ibiganiro na komite iri gutegura iri rushanwa rizakinwa kuva tariki ya 16 Mutarama kugera kuya 7 Gashyantare 2016.
Stade zose zizakinirwaho iyi mikino; Amahoro, stade ya Kigali, Huye n’Umuganda zabanje kuvugururwa ndetse hatunganywa ibibuga by’imyitozo nka Kamena n’ikibuga kiri hafi ya stade Amahoro.
Kugeza ubu Maroc na Libya yatwaye iki gikombe mu 2014 niyo makipe amaze kubona itike yo kuza mu Rwanda bahagarariye agace k’Amajyaruguru y’Afurika naho mu Burasirazuba ijonjora rya nyuma rizaba mu Ukwakira Uganda ikina na Sudani naho u Burundi buhure na Ethiopia izitsinze zibone itike.
Ni ku nshuro ya kane hazaba hakinwe iki gikombe cy’Afurika, mu 2009 muri Cote d’Ivoire cyatwawe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Tuniziya mu 2011 bakinira muri Sudani naho iriheruka ryatwawe na Libya muri Afurika y’Epfo.
Kenya niyo izakira iyi mikino mu 2018 na 2020 rikinirwe muri Ethiopia.



















TANGA IGITEKEREZO